skol
fortebet

KICUKIRO:Ikamyo nini itwara amavuta yaturitse ihitana ubuzima bw’abantu

Yanditswe: Friday 19, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu babiri bahitanywe n’ iturika ry’ ikamyo itwara amavuta yasudirwaga n’ abakanishi mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro I Gikondo. Ababibonye bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ abakanishi.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019, mu masaha y’ igicamunsi. Imodoka yasudirwaga ifite plaque RAD413A. Uretse babiri bapfuye hari undi wakomeretse.

Abapfuye ni umushoferi w’ iyi kamyo Gakwandi Jean Claude w’imyaka 47 wari hejuru y’ itanki yereka umukanishi ahari imyenge, undi wapfuye ni Kamudra Mitanyurwa w’imyaka 59, wari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahiriye muri iki kigega umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru. Kumudra niwe wasudiraga.

Uwakomeretse ni Nahayo Emmanuel umukozi wo mu igaraje wahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Abaturage bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ abakanishi kuko ubundi mbere yo gusudira ikigega cy’ imodoka itwara essence babanzaga kucyoza n’ amazi kugira ngo ibishashi by’ umuriro bidateza inkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa