skol
fortebet

Kicukiro : Imodoka itwara abanyeshuli yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Imodoka Itwara abanyeshuli yafashwe n’inkongi y’umuriro muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 4 Werurwe 2019 irashya irakongoka,ku bw’amahirwe nta muntu wayihiriyemo .

Sponsored Ad

Iyi modoka bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri,yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza iherereye mu karere ka Kicukiro.

Iyi Coaster yari irimo umushoferi wayo gusa ndetse ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro yahise ayivamo,ku bw’amahirwe, nta muntu wayihiriyemo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa