skol
fortebet

Kicukiro: Mureshyankwano inzu yatijwe n’ umugiraneza ishobora kumugwaho hejuru

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Mureshyankwano Anamariya, ubarizwa mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro abana mu nzu n’abana be 4 afite ubwoba ko inzu abamo ishobora kumugwaho muri ibi bihe by’ ituma.
Iyi nzu yacumbikiwemo n’umugiraneza, avuga ko ayimazemo imyaka 6, ariko kuri ubu ngo hakaba hashize iminsi iguye igihande kimwe ahagana inyuma ku buryo afite impungenge ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi isaha n’isaha ishobora kumugwaho.
Uyu mubyeyi avuga ko ubufasha akeneye ari uko bamwubakira nkuko (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Mureshyankwano Anamariya, ubarizwa mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro abana mu nzu n’abana be 4 afite ubwoba ko inzu abamo ishobora kumugwaho muri ibi bihe by’ ituma.

Iyi nzu yacumbikiwemo n’umugiraneza, avuga ko ayimazemo imyaka 6, ariko kuri ubu ngo hakaba hashize iminsi iguye igihande kimwe ahagana inyuma ku buryo afite impungenge ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi isaha n’isaha ishobora kumugwaho.

Uyu mubyeyi avuga ko ubufasha akeneye ari uko bamwubakira nkuko bubakira abandi baturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere, kimwe nkuko banabikorera abandi bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi dore ko na we ari muri icyo cyiciro.

Bamwe mu baturanyi be badusabye ko umwirondoro tutawushyira hanze bitewe nuko bimenyekanye ko hari icyo bavuze ubuyobozi bwabamerera nabi, na bo bemeza ko iki kibazo cya Mureshyankwano Anamariya kizwi kandi basanga yari akwiye ubufasha bwihuse.

Kuba ikibazo cy’uyu mubyeyi Mureshyankwano Anamariya kidakemuka aba baturanyi be bagishyira kandi kuri Komite y’abacitse ku icumu muri kano kagari ka Kima ho mu murenge wa Masaka, itita kuri bamwe mu bagenerwa bikorwa bayo baturutse ahandi.

Mukantwari Stephanie ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Masaka, avuga ko ikibazo cy’uyu Mureshyankwano atari akizi ariko ngo agiye kugikurikirana.

Uyu muyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Masaka avuga ko atahakana ko ibibazo byo kutagira aho batuza abatishoboye bidahari, ariko nanone ngo biracyabakomereye kuko ubushobozi bafite butarabemerera kubakira abafite bene ibyo bibazo bose bari muri uyu murenge.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa