skol
fortebet

KICUKIRO:Nyuma yo gufatana uburozi umukozi wo mu rugo yahaga ba nyir’urugo ngo bamukunde,bagenzi be bagiriwe inama

Yanditswe: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi, yasabye abakozi bo mu rugo n’abandi muri rusange kujya bakora akazi kabo n’umutimanama wabo kandi bakirinda ibikorwa bigayitse biganisha ku cyaha.

Sponsored Ad

Ibi yabikomojeho nyuma y’umukozi wo mu rugo witwa Victoria w’imyaka 27 wakoraga mu rugo rwa Harerimana utuye , mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, wafatanywe uburozi yemera ko yabuhaga sebuja na nyirabuja witwa Mukeshimana kugira ngo bamukunde.

CIP Marie Goretti yagiriye inama abakozi bose abumvisha ko gukora bene ibyo nk’ibya Victoire, ari imyumvire idahwitse ndetse ko harimo no kuba na we ubwe atigirira icyizere mu kazi akora.

Yakomeje avuga ko bakwiye kwirinda ababashuka mu gihe cyose baba bagiranye amakimbirane n’ababakoresha kuko bishobora kubaviramo ingaruka mbi.

Ati “Urabona ko yashowe mu gikorwa kigayitse kijyanye n’imyumvire nakwita ubujiji none agiye kubiryoza. Birinde ababashuka igihe bagiranye amakimbirane n’abakoresha babo begere inzego zibishinzwe bikemurwe.”

Uyu mukobwa we yemereye polisi ko ubwo burozi yari yarabuhawe na nyina ubu utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo.

Ukekwaho gutunga uburozi ngo yabuhaga Sebuja na Nyirabuja kugira ngo bamukunde nk’umwana wabo.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yavuze ko uriya mukobwa yafatanywe buriya burozi kandi akaba yemeye ko yabushyiraga mu biribwa ariko agashyiramo duke duke.

Umukobwa wafatanywe uburozi yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikondo.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe uwomukozi ibyo yakoze nibibi ntibagahe umwanya ababashuka batazabaha ibyica bababeshya ngo nibituma babakunda kd bamuhane nabandi babonereho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa