skol
fortebet

Kicukiro:Polisi yafashe umushoferi washutse umuturage amwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 30

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga yafashe umushoferi witwa Rudahigwa James ufite imyaka 42 arimo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000Frw).

Sponsored Ad

Yari amaze kuyaka umuturage amwizeza ko agiye kumufunguriza akabari ubuyobozi bwari bwaragaritse kubera kutuzuza amabwiriza y’isuku. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko Rudahigwa James ubusanzwe ari umushoferi w’imodoka y’umurenge wa Nyarugunga, ajya kwaka ruswa uriya muturage yamubwiraga ko we aziranye n’abayobozi, namuha amafaranga ibihumbi 30 azabimugiramo bakamufungurira akabari.

Yagize ati: “Uriya mugabo yitwaje ko asanzwe atwara imodoka y’umurenge ndetse n’abaturage bamuzi ko ariho akora, yabihereyeho asaba uriya muturage ruswa amwizeza ko azamuvuganira mu bayobozi b’umurenge bakumufungurira akabari.

CIP Umutesi akomeza avuga ko umuturage akimara kumva ibyo uwo mushoferi amubwiye yaramwemereye ariko ahita abimenyesha abapolisi, abarangira aho aza kumuhera ayo mafaranga n’igihe aza kuyimuhera.

Abapolisi bahise bafatira Rudahigwa mu cyuho arimo kwakira ruswa. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gukangurira abaturage ko bagomba kuba maso bakamenya ko abashukanyi bashaka amafaranga babaye benshi muri iki gihe, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’abantu bameze gutyo.

Ati: “Muri iki gihe hadutse abantu bashuka abaturage mu buryo butandukanye bagamije kubambura ibyabo cyane cyane amafaranga. Turakangurira abaturage kuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare bene bariya bantu bagafatwa.”

Yakomeje akangurira abanyarwanda gucika ku ngeso mbi yo kumva ko bazajya batanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi runaka. Abibutsa ko igihe cyose umuturage ari mu makosa amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa umuturage atagombye kunyura mu nzira za ruswa. Rudahunga yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha yakoze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa