skol
fortebet

Kicukiro:Umusekirite yafashe imbunda arirasa

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umusekirite wa ISCO warindaga inyubako yahoze ikoreramo Banki ya Kigali mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Kicukiro Centre biravugwa ko yirashe arapfa ubwo yari mu kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kazi ku Kicukiro ahagana saa mbili.

Sponsored Ad

Uyu musekirite witwa Ntatinya Audace uri mu kigero cy’imyaka 30 yirasiye mu kazu gato bahinduriragamo imyambaro nyuma y’aho yakagezemo agiye kwambara imyenda y’akazi ngo asimbure mugenzi we wari wakoze ijoro.

Umwe mu bari aho uyu musekirite yirasiye yatangarije TV1 dukesha iyi nkuru ati “Uwo yasimbuye yamuhaye imbunda arangije aranyonyomba ahita ajya muri kariya kazu twumva isasu riraturitse.Yatunze umunwa w’imbunda munsi y’akananwa isasu rica mu mutwe.

Undi ati “Twaje kureba dusanga inkweto zirambitse hariya,imbunda hariya,isasu ryamunyuze munsi y’umunwa rirazamuka mu mutwe.”

Aba baturage bavuze ko atirashe by’impanuka ahubwo ngo yabikoze abigambiriye abitewe n’ibibazo yari yifitiye.

Umwe yagize ati “Yabikoze abishaka.Nta muntu bigeze bavugana.Nta mpanuka y’isasu ibaho kereka riturutse mu kirere rikamugwa mu gihorihori.”

Aba baturage bavuze ko ikibazo yari afite gishobora kuba kizwi n’abo bakorana cyangwa kompanyi akorera gusa bemeje ko yirashe abigambiriye kuko ngo yanabanje gufunga akakazu.

Umuvugizi wa RIB,Madamu Marie Michelle Umuhoza yabwiye abanyamakuru ko kuba uyu musekirite yaba yirashe abigambiriye cyangwa ari impanuka bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza batangiye.

Nyakwigendera bivugwa ko akomoka mu Karere ka Gicumbi. Y

Ibitekerezo

  • Kwiyahura ahanini biterwa n’ibibazo byuzuye muli iyi si:Ubukene,kutumvikana kw’abashakanye,ubuhemu,ubusambanyi,depression,etc…Ibibera muli iyi si biteye agahinda.
    Mu byukuri,abantu bishimye ni bake cyane.Abakire n’abantu bakomeye,nabo bagira ibibazo byinshi.Urugero,benshi ntabwo babanye neza n’abo bashakanye.Abenshi bacana inyuma.Abantu bishima nyakuri,ni abantu bashaka Imana bashyizeho umwete,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Impamvu bishima,nuko baba bafite ikizere cyo kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,Imana ibanje kubazura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa