Kicukiro:Umusore w’imyaka 29 wiyitaga umupolisi yafatanwe imyenda ya Gisirikare

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 8 April 2019 Yasuwe: 3661

Umusore w’imyaka 29 niwe wafatiwe mu gikorwa cya Polisi cyo kumufata nyuma y’amakuru yari amaze iminsi atangwa n’abaturage ko agenda abaka amafaranga abizeza ko ari umupolisi kandi ko azabafasha kubona ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ntiharamenyekana umubare w’abantu yari amaze kwambura ibyabo n’umubare w’amafaranga yari amaze kubambura, gusa mu rugo rw’uyu musore hanafatiwe imyambaro n’ibindi birango bya gisirikare.

Yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata,afatirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko kugira ngo uyu musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage batanze amakuru.

Yagize ati: “Hari bamwe mu baturage baduhamagaye batubwira ko hari umuntu wiyita umupolisi ugenda abaka amafaranga akababwira ko azabahesha ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kujya kumufata.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko ubwo yamaraga gufatwa bagenzuye bagasanga atarigeze aba umupolisi ko ari ibyo yiyitiriraga.Gusa ubwo inzego z’umutekano zagera iwe mu rugo zigasanga yari atunze imyenda itandukanye ya gisirikare.

CIP Umutesi yaboneyeho gushimira abaturage bihutiye gutanga amakuru uwo mutekamutwe agafatwa,yasabye abaturage kujya birinda abantu bose babashuka biyitirira inzego.

Yagize ati:”Abanyarwanda bakwiye kumenya ko serivisi za leta zigira uko zitangwa, zitangirwa ku kazi kandi zigatangwa mu buryo bwiza utagombye kubanza gutanga ikiguzi. Nta kuntu umuntu yaba ari umupolisi akajya mu baturage agenda abaka amafaranga abawira ko hari serivisi azabakorera”.

Yakomeje yibutsa abaturage ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo nta kiguzi icyo aricyo cyose usabwe kandi zigatangirwa ahantu hazwi ndetse zigatangwa n’abapolisi bambaye imyambaro ibaranga.

Yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese ubashuka ashaka kubambura ibyabo. Kuri ubu uyu musore yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nsabimana Callixte “Sankara” yemeye ibyaha byose ashinjwa avuga ko n’inyoni...

Nsabimana Callixte “Sankara”, yemereye imbere y’urukiko ibyaha byose ashinjwa...
23 May 2019 Yasuwe: 3269 2

Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aho agomba kwisobanura ku byaha 16...

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye...
23 May 2019 Yasuwe: 1741 1

Col.Byabagamba yavuze ko afungiwe mu Kato urukiko rutarabitegetse

Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida...
22 May 2019 Yasuwe: 4719 0

Ubushinjacyaha bwashyikirije dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara”urukiko

Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza urukiko dosiye irimo ibirego bushinja...
22 May 2019 Yasuwe: 1818 0

Umwe mu bana batorotse gereza ya Nyagatare ku munsi w’ejo yafashwe

Umwana witwa Tuyishimire Alphonse watorotse Gereza y’Abana ya Nyagatare...
22 May 2019 Yasuwe: 2695 1

Mu mafoto reba Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uburyo yahawe...

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imaze iminsi iri kuvugururwa...
22 May 2019 Yasuwe: 4136 0