skol
fortebet

Inzobere muri politiki n’abashakashatsi bagiye guhurira i Kigali mu nama yo gushakira umuti ibibazo by’afurika

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye izahuriramo inararibonye n’abashakashatsi batandukanye bazaganirira hamwe ibibazo bikomeye Afurika yugarijwe nabyo ndetse n’ahazaza hayo muri rusange.

Sponsored Ad

Umuryango uharanira agaciro k’Abakomoka muri Afurika, Pan-African Movement mu Rwanda,niwo wateguye iyi nama ikomeye iteganyijwe Kuwa 25 Gicurasi 2019,umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana ukwibohora kwa Africa [Africa Liberation Day].

Mu kiganiro umuyobozi wa Pan African mu Rwanda,Hon.Musoni Protais yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gicurasi 2019, yatangaje ko iyi nama y’umunsi umwe izaba igamije kwigira hamwe byinshi mu bibazo byugarije Afrika ndetse n’icyo yakora ku mpinduka zikomeje gukorwa n’ibihugu bikomeye ku isi mu bijyanye n’ubukungu na politiki.

Yagize ati “Hashize imyaka myinshi Afrika yibohoye ndetse iracyari mu nzira yo kwibohora n’ibindi bikiyiboshye.Uyu mwaka Pan African Movement y’u Rwanda turifuza kugira ngo tuganire ku hazaza ha Africa.

Ku isi turabona ibihugu binini bitangiye kuba nyamwigendaho,ubuhahirane n’ubucuruzi butangiye kugira ibibazo ariko kandi tukabona ko bibona Africa nk’igisubizo cy’ibibazo bifitiye ubwabo niyo mpwamvu twahisemo kugira ngo dushake inararibonye mu bya Politike n’abashakashatsi kugira ngo tuganire kuri ibyo bibazo.”

Hon.Protais Musoni yavuze ko muri iyi nama izabera muri Intare Conference Arena iziga ku ngingo 4 z’ingenzi zirimo icyakorwa kugira ngo imiyoborere ya Afrika irusheho guhagarara neza ku isi.Icyakorwa kugira ngo iterambere rya Afrika rizahoreho iteka kandi rigirire Abanyafurika akamaro.Iya 3 ni icyakorwa kugira ngo umutekano ukwire muri Afurika yose hanyuma icya kane ni icyakorwa kugira ngo uburezi bw’abana ba Afurika butange umusaruro ndetse ejo hazaza tuzagire umunyafurika wiyizeye kandi ufite ubushobozi bwo gushakira Afrika igisubizo.

Muri iyi nama hitezwe ko hazafatirwa imyanzuro izasangizwa umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’indi miryango ndetse ngo iyi nama izarangira hamenyekanye icyakorwa kugira ngo Afurika itere imbere.

Iyi nama izitabirwa n’abantu batandukanye bazaturuka hirya no hino bagera kuri 500 biganjemo abo mu Rwanda n’abazaturuka hanze 10 ndetse ngo hazaba hari abakozi ba Pan Africa Movement batandukanye hamwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa