skol
fortebet

Kigali: Ibihumbi by’abitabiriye inama babwirwa ko barayisaruramo amadolari 197 batashye amara masa

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye kuri Kigali Convention Center bagiye mu nama yiswe Money Wealth and Business Conference, bari babwiwe ko izabafasha gusarura akayabo k’amadolari ya Amerika 197 ariko batunguwe no gusanga ibyo babwiwe ari baringa.

Sponsored Ad

Aba bantu bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri Kigali Convention Center nyuma yo guhamagarwa n’aba bise ko ari abatekamutwe babasezeranyije kubaha amafaranga y’insimburamubyizi mu cyiswe" Wealth Fitness Event" birangira Polisi ihagobotse.

Icyumba cyagombaga kuberamo iyi nama cyakubise kiruzura kubera abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda baje gushaka aya madolari,bitera ubwoba abayobozi ba Kigali Convention Center niko kwitabaza inzego z’umutekano zirahagoboka.

Minisitiri w’urubyiruko, Rose Mary Mbabazi, n’Umuyobozi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col.Jeannot Ruhunga ni bamwe mu bayobozi bageze kuri KCC basanga huzuye niko gusaba ko iyi nama ihagarikwa cyane ko n’uwayitumije atari azi neza umubare w’abantu yatumije.

Minisitiri Mbabazi yabwiye abantu bari bitabiriye iyi nama ati "Tugiye kubikurikirana.Ntabwo igihugu cyacu cyakwihanganira abatekamutwe baza kubakuraho na duke mwari mufite."

Umuyobozi wa RIB yabwiye abari bitabiriye iyi nama baje gushaka amadolari 197 ko nubwo imbuga nkoranyambaga zazanye ibintu byiza byinshi ariko abantu bakwiriye kuzitondera ndetse ko inama batabonye yamamazwa ku maradiyo,TV,ku byapa n’ahandi bagomba kuyigiraho amakenga.

Col Jeannot Ruhunga yabwiye abari kuri KCC bose ko bagiye gukora iperereza ryimbitse kuri buri wese uri mu bateguye iyi nama.

Yagize ati "Ubu ni ubujura bwabaye.Turi gushaka igisubizo cy’ikibazo cyabaye,ntabwo uwatumije iyi nama aratubwira ngo byari ku mbuga nkoranyambaga.Nibyo Ikoranabuhanga ryazanye ibyiza byinshi ariko hari byinshi bibi birikorerwaho.

Ntabwo muri imburamukoro natwe ntabwo turi imburamukoro.Icyaha cyakozwe uwakigizemo uruhare wese yaba uwateguye inama,uwakusanyije amafranga bose turabafite tugiye kubakoraho iperereza.Mutuze musubire mu rugo turabikurikirana."

Iyi nama yahagaritswe abantu bari bamaze kwinjira mu cyumba yagombaga kuberamo bakubwe inshuro zisaga 10 n’abari hanze.Kwinjira byari ibihumbi 5000.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,abageze kuri Kigali Convention Center babwiwe ko bagomba kwishyura amafaranga kugira ngo binjire muri iyi nama bituma abayiteguye bakusanya akayabo ka miliyoni 120 FRW,gusa nyuma bategetswe kuyasubiza abayatanze.Andi makuru aravuga ko RIB yamaze guta muri yombi uwateguye iki gikorwa.

Ibitekerezo

  • abateka mutwe bari hanzaha barayatumaramo ndabarahiye. RIB yakoze guta muri yombi abo banyamitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa