skol
fortebet

Kigali:Impanuka ikomeye ya Fuso yatwaye ubuzima bw’abantu

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Ikamyo ifite Plaque UAG 9114A zo mu gihugu cya Uganda yaguye munsi y’ikiraro gitandukanya akarere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Kanogo.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 14/3/2019 ahangana saa munani z’amanywa

Ababonye iyi mpanuka ikiba bavuze ko hari abantu igwiriye bahita bitaba Imana, umwe mubatanze ubufasha bwo gukuramo imirambo yavuze ko yabonye imirambo y’abantu babiri bapfuye.

Kigingi wari uri inyuma we yagerageje gusimbuka ariko arakomereka akaba yajyanwe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.

Iyi modoka nayo yangiritse kuko yashwanyaguritse ibice biyigize hafi yabyose bigatatana.

Umuvugizi wa polisi yo mu muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi kamyo.

Yagize ati, “Ni ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatiyo, yavaga i Burera yerekeza mu Bugesera, abantu babiri bari bayirimo bitabye Imana uwa gatatu yari ari inyuma ubu yajyanwe ku bitaro bya CHUK”

Yakomeje avuga ko impanuka yatewe n’uko umushoferi yabuze feri ubwo yamanukaga Sopeterade abapolisi bakamuhagari ntahagarare akagonga imodoka imwe nayo ikanga kumugabanyiriza umuvuduko birangira abari bayirimo uko ari babiri bitabye Imana.

Ku kibazo cyo kuba ishobora kuba imodoka itari imeze neza, yavuze ko bari kuvugana n’inzego bireba ku buryo imodoka zo hanze y’igihugu zizajya zibanza zigakorerwa ubugenzuzi (Controle Technique) mbere yo kuzenerera kujya mu muhanda.

Abapfuye uko ari babiri ntibaramenyekana niba ari abanyarwanda cyangwa ari abagande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa