skol
fortebet

Kigali: Inzego z’ ibanze ziravugwaho kutubahiriza amategeko agenga abakozi

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa PSC Angelina Muganza
Komisiyo ishinzwe abakozi PSC iravuga ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu mujyi wa Kigali butubahiriza amategeko agenga abakozi mu kazi aho bubazamura mu ntera ntibuhite buzamura umushahara wabo abandi bakwirukanwa binyuranyije n’ amategeko n’ ibindi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Mme Angelina Muganza avuga ko akomeje kwakira ibirego by’abavanywe mu kazi, bamwe bigaragara ko barenganye, ariko abandi bashobora (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa PSC Angelina Muganza

Komisiyo ishinzwe abakozi PSC iravuga ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu mujyi wa Kigali butubahiriza amategeko agenga abakozi mu kazi aho bubazamura mu ntera ntibuhite buzamura umushahara wabo abandi bakwirukanwa binyuranyije n’ amategeko n’ ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Mme Angelina Muganza avuga ko akomeje kwakira ibirego by’abavanywe mu kazi, bamwe bigaragara ko barenganye, ariko abandi bashobora kuba batari babifitiye ubushobozi.

Yagize :"Turabona ko hakiri ibibazo by’abinjizwa mu kazi n’abazamurwa mu ntera mu buryo butubahirije amategeko, ariko hakaba n’ikibazo cyo kwirukana abantu badahawe ibyo bemererwa n’amategeko".

Mu mezi arindwi ashize iyo komisiyo ivuga ko yakiriye ibirego 35 by’ abakozi basaba kurenganurwa kubera kwirukanwa no kwimwa imishahara y’inyongera iva mu kuzamurwa mu ntera kwabo.

abandi ni abaregeye amafaranga y’imperekeza batarahawe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abadahabwa amafaranga bakoresha mu ngendo z’akazi.

PSC kandi ivuga ko hari n’abanyamabanga nshingwabikorwa itagaragaje umubare, bavuga ko bisubiyeho ku bijyanye no "kwegura ku bushake", bakabihakana bavuga ko birukanywe.

Abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize hamwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta, biyemeje kujya gusobanurira abantu amategeko arengera abakozi aho kugira ngo bihutire kubirukana.

Charles Habonimana ushinzwe abakozi mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko badafite icyo bahemba abakozi bazamurwa mu ntera hagati mu mwaka w’ingengo y’imari.

Abakozi mu turere ntibari bazi ko Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) ifite amabwiriza abuza abakoresha kuzamura mu ntera abakozi, badahereye ku itariki ya mbere Nyakanga kuko aribwo umwaka w’ingengo y’imari utangira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yatangaje ko bagiye gukurikirana uburyo abakozi bashyirwa mu kazi kugira ngo bitazamo amanyanga, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwita by’umwihariko ku bakozi bari mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa