skol
fortebet

KIGALI:Kamali Diane yashyize hanze amashusho yafashwe na CCTV umunyemari ufite Televiziyo mu Rwanda amukubitira mu ruhame

Yanditswe: Friday 06, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Diane Kamali yagaragaje amashusho ya CCTV avuga ko arimo umunyemari witwa Francis Habumugisha amukubita mu ruhame ariko akaba atarabona ubutabera.

Sponsored Ad

Kamali yashyize amashusho kuri Twitter uyu munsi, aya mashusho agaragaza abantu bari mu cyumba cy’inama umugabo agahaguruka agasatira umukobwa wicaye akamushikuza ikintu akamukubita urushyi.

Diane Kamali yanditse kuri Twitter ko ibi byabaye ku wa 15 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, ko uwamukubise ari Francis Habumugisha umushoramari uzwi i Kigali, ufite televiziyo yitwa Goodrich TV.

Diane Kamali yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko Bwana Habumugisha basanzwe bakorana kimwe n’abo bari kumwe mu nama mu cyumba cy’inama cy’inzu ya Makuza Peace Plaza i Kigali.

Madamazera Kamali yavuze ko, ku mashusho umukobwa uhagaze yarimo avuga amwe mu makosa yakozwe na Bwana Habumugisha mu byo bakorana, maze uyu mugabo aramutuka cyane.

Ati: "Uriya mugabo Francis yashatse kumucecekesha amutuka ibitutsi bibi cyane dufitiye n’amajwi kuko mu nama bafataga ikiganiro".

"Njyewe rero yagize ngo ndigufata video na telefone yanjye, nuko araza arayinyaka arayivuna, ni yo mpamvu yahise ankubita urushyi".

Kuri Twitter, urwego rw’ubugenzacyaha rwaje gusubiza Diane ko "ikirego cye cyakiriwe kandi cyakurikiranywe".

Bwana Habumugisha Francis ushinjwa na Diane kumuhohotera mu ruhame ntabwo yashatse kugira icyo abwira BBC, yaba kuri telefone cyangwa mu butumwa yandikiwe.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri Twitter

Diane Kamali yakomeje kandi avuga ko ibyabaye bagize amahirwe bigafatwa na CCTV, ko iyo bitaba bityo bitari no kuzavugwa kuko benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.

Agira ati: "Ni ibintu bibabaje cyane kandi bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze".

Ibitekerezo

  • Ikibazo si ugukubitira umugore mu ruhame. Ni ukuvua rero ngo umugore ajye akubitirwa ahiherereye. Birababaje kubona bivuzwe n’umugore rwose.
    Ikibazo ni ugukibita umuntu. That is all. N’ubwo yaba ari mu makose, hari inzego zifite inshingano zo guhana.
    Uyu mugabo ahanwe kandi n’uko byakrewe mu ruhame, iburanisha rye n’ibihano ahawe bijye mu ruhame.

    Ikibazo si ugukubitira umugore mu ruhame. Ni ukuvua rero ngo umugore ajye akubitirwa ahiherereye. Birababaje kubona bivuzwe n’umugore rwose.
    Ikibazo ni ugukibita umuntu. That is all. N’ubwo yaba ari mu makose, hari inzego zifite inshingano zo guhana.
    Uyu mugabo ahanwe kandi n’uko byakrewe mu ruhame, iburanisha rye n’ibihano ahawe bijye mu ruhame.

    Uyu mugabo ateye ubwoba. Muri 2016 agitangiza Alliance in Motion, yarankubitiye kuri Merdien, habura gato. Ubanza yaratinye ko nanjye namusubiza kuko ntandusha ibigango. Ariko agira umujinya udasanzwe. Ntabwo ari umuntu mwiza

    Skol muminsi ishize yateye urwenya rurimo umugore induru ziravuga ariko reka turebeko ba bagore bataruca bakarumira!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa