skol
fortebet

Kigali:Reba imyitozo idasanzwe yakozwe yo kurwanya no kwirinda Ebola[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yakoze umwitozo wo kwirinda no kurwanya Ebola wabereye mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Masaka no mu bitaro bya Kibagabaga.

Sponsored Ad

Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aganira n’itangazamakuru yavuze ko imyitozo nk’iyi yo guhangana n’icyorezo cya Ebola, yatangiriye mu duce duhana imbibi n’igihugu cya Congo cyagaragayemo abanduye iyi ndwara, imyitozo ikaba ikomereje no mu bindi bitaro birimo na Faisal.

Uwo w’uyu munsi uwakinnye nk’umurwayi yaje kwivuza bisanzwe arembye, ageze aho bakirira inkomere n’indembe, bamubonaho ibimenyetso bya Ebola ahita ashyirwa mu kumba kagenewe akato ku bafite icyorezo cyandura cyane.

Nyuma abaganga bahise bambara imyenda yabugenewe mu kujyana mu kato ababonyweho ibimenyetso bya Ebola, bamaze kuyambara uwaketsweho Ebola ahita ashyirwa ku gakoresho kameze nk’igitanda batwaraho abarwayi (brancard) ajyanwa mu cyumba kinini cyagenewe akato ari naho apimirwa bakareba niba koko Ebola bamuketseho ayifite.

Mu nzira igana kuri icyo cyumba cyagenewe akato, inyuma haza abandi baganga bafite imiti bagenda bamena mu nzira uyu murwayi yanyujijwemo kugira ngo barwanye ibisigisigi bya Ebola yaba yasize mu nzira kuko akenshi mu bimenyetso bya Ebola harimo kuruka no kuva amaraso.

Uyu murwayi iyo agejejwe mu kato, akato bagashyiraho abashinzwe umutekano babuza abantu kukegera, ubundi agapimwa mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 48 na 72 ibisubizo byasanga arwaye agatangira kuvurwa Ebola.

Abaganga bazanye uyu murwayi mu kato, iyo basohoka na bo bamenwaho imiti yo kurwanya Virusi ya Ebola baba bakeka ko yaba yabasigayeho (Desinfiction) bakabona gusubira mu bandi.

Dr Nkusi Kagabe Emmy ukuriye abaganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaboneyeho umwanya wo guhumuriza Abanyarwanda ko Ebola itaragera mu Rwanda, abasaba gukomeza gukurikiza ingamba zafashwe zo kuyirinda, anabizeza ko ubushobozi ndetse n’imyiteguro ikomeje gukazwa yo guhangana na yo igihe yaba igeze mu Rwanda.

Umuntu wagaragayeho umuriro mwinshi, gucika intege no kuruka amaraso cyangwa se akava amaraso mu bindi bice by’umubiri birimo amatwi n’amazuru, uwo ahita ashyirwa mu kato ndetse n’abagize aho bahurira na we bagapimwa abo basanze banduye bakavurwa.


Ebola ni indwara yandurira mu matembabuzi, kuyirinda bikaba bisaba abantu kugabanya ibintu byo kwegeranya cyane cyane ibice by’umubiri bishobora guhererekanya amatembabuzi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa