skol
fortebet

Kigali: Umugabo yatashye yasinze agwira umwana we w’uruhinja arapfa

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu mudugudu wa Kabuye,Akagari ka Kagunga, mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro yatashye yasinze,agiye kuryama agwira uruhinja rwe rw’amezi atatu rwari ku buriri biruviramo gupfa mu
rukerera rwo kuri uyu wa Kane umugabo.

Sponsored Ad

Umugore w’uyu mugabo akimara kumufungurira undi yahise ajya kwirambika ku buriri kubera kuganzwa n’inzoga ahita agwira uriya mwana, nyina amujyanye kwa muganga apfira mu nzira.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Gikondo, Feston Mapambano usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi, avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya mwana na bo bayamenye muri iki gitondo.

Ngo uriya muryango wari ufite abana batanu, barimo uyu nyakwigengera wari ukiri uruhinja.

Amakuru avuga ko uriya muryango basanzwe babayeho mu buzima buciriritse kuko umugabo wihekuye akora biraka by’ubufundi.

Mapambano ati “Ibyabaye ni impanuka kuko urumva yari yanyoye umusemburo kandi yiriwe ku gikwa yubaka. Birashoboka ko atari yabonye n’uburyo bwo kurya.”

Feston Mapambano avuga ko uriya mugabo yahise atabwa muri yombi akaba yajyanywe kuri RIB ya Gikondo. Umurambo w’uruhinja wo wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Inkuru ya UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa