skol
fortebet

Kigali: Umugore yiyahuriye Nyabugogo arakomereka cyane kubera kubabazwa n’umugabo we

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nzeri 2019,undi mugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 utamenyekanye amazina yiyahuriye ku rukuta rwo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge urenze gato ku isoko rizwi nka,akomereka cyane umutwe,byatumye ajyanwa ku bitaro bya CHUK igitaraganya.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari wambaye impeta bivugwa ko yari yasinze yabanje gushaka kwiyahurira kuri etaje izwi nko kwa Materine,abantu barabibona baramubuza niko kubajijisha ajya kwiyahurira ahitwa ku muteremuko hafi y’ahazwi nko kwa Mutangana ku isoko rya Nyabugogo,hari urukuta rurerure cyane.

Nkuko abari aho uyu mugore yiyahuriye babitangaje,yabyutse ajya kuri Etaje yo kwa materine afata ku byuma birinda abarangaye [garde fou] ashaka gusimbuka,abagabo bari hafi aho baramufata baramumanura niko kujya ku muteremuko arasimbuka akomereka umutwe.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Hari saa kumi n’imwe zigana n’igice mu gitondo,umugore yazamutse muri etaje yasinze ashaka kwiyahura,turamufata,abantu bakomeza kumubwira ko akwiriye kujya kwa Makuza akaba ariho yiyahurira.Bene wabo baje baramufata baramujyana,arabacika arabazamuka nk’ugana La Fraichair ageze kuri biriya byuma arahanuka yikubita hasi,arakomereka cyane.Yari yasinze yavugaga ko umugabo yamwanze agomba kwiyahura.”

Undi yagize ati “Twabyutse mu gitondo,haza umukobwa tutazi aho yaturutse,arabanza ajya kwiyahurira kwa Materine abantu baramubuza,arazamuka yurira hano [ku rukuta],abonye nta bantu bari kumubona arasimbuka yikubita hasi.Ntabwo yapfuye ariko yababaye cyane.Kumanuka muri metero 8 ntiwaba umeze neza.”

Undi mutangabuhamya yagize ati “Umudamu yaje,ahagarara aha ngaha abantu bamwuzuraho,akuramo impeta arayijugunya.Amaze kuyijugunya arazamuka arasimbuka agwa hasi inyuma y’umuhanda.Ambulance yahise imujyana kwa muganga.

Kugeza ubu,uyu mugore yajyanwe mu bitaro muri CHUK gusa ngo ubuzima bwe bumeze nabi kuko yakometse cyane umutwe ndetse ngo yarimo kuvirirana.

Abari hafi y’uyu mugore bavuze ko yavuze ko atifuza kubaho kubera umugabo we wamutengushye cyane ari nayo mpamvu yabanje guta impeta yamwambitse mbere yo kwiyahura.

Ibitekerezo

  • Egoo koooo!birababaje pe!!

    Report ya Police yavuze ko hiyahura abantu 23 buri kwezi mu Rwanda.Ngo kuva mu kwezi kwa mbere hamaze kwiyahura abantu 205,udashyizemo abatamenyekana.Biteye ubwoba.Bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Abantu bafite ibibazo bikomeye kurusha kera.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa