skol
fortebet

Kigali: Umunyemari Karera Dennis uyobora Kigali Heights yaba yaratawe muri yombi?

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Birakekwa ko inzego z’ umutekano mu Rwanda zataye muri yombi umuherwe rwiyemezamirimo Dennis Karera uyobora umuturirwa Kigali heights uri hafi ya Kigali Convention Center.

Sponsored Ad

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo kugeza ubu utaranamenyekana aho aherereye ryateye inkeke umuryango we, inshuti n’ abo bakorana bizinesi.

Abo bakorana bavuga ko Karera arimo gukorwaho iperereza ku bijyanye na bizinesi nk’ uko byatangajwe na Chimpreports.

Karera niwe nyiri luxury Park View Courts iherereye Nyarutarama, Kigali.

Yavukiye Rutooma, mu karere ka Kashari, mu Burengerazuba bwa Uganda, Karera afite umugabane wa metero kare 30,000 mu muturirwa Kigali Heights uherereye Kimihurura hafi ya rond point.

Karera yafashwe tariki 25 ariko ngo kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye nk’ uko byatangajwe n’ inshuti ye ya bugufi.

Yagize ati “Yafashwe mu cyumweru gishize twagerageje kumushakisha ariko ntacyo biratanga. Twashakiye muri sitasiyo zose za polisi I Kigali ntitwamubona.”

Inshuti n’ umuryango wa karera bakeka ko yaba afungiye ahantu h’ ibanga.

Umuvugizi wa polisi CP Theos Badege yavuze ko “Polisi itagifite ububasha bwo gukora iperereza”.

Badege yabwiye ChimpReports mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko iperereza rikorwa na ‘Rwanda Investigative Bureau (RIB).’

RIB ni rwa rwego rw’ Igihugu rw’ Iperereza ruherutse gushyirwa ho rukaba rwarahawe inshingano yo gufata no gufunga abakekwaho ibyaha, gusaka inyubako, kugenza ibyaha, Kurinda ibimenyetso no kugenzura itumanaho ry’ ikoranabuhanya.

UMURYANGO twagerageje kuvugana n’ Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse ntibiradushobokera ariko ubutumwa twamwoherereje tumubaza niba koko Karera yaratawe muri yombi, no gushaka kumenya aho yaba afungiye Mbabazi Modeste yasubije ati "Nta makuru mbifiteho"

Ibyaha Karera akurikiranyweho ntabwo kiramenyekana, nta rwego rwa Leta y’ u Rwanda ruratangaje ko rumufite n’ aho ari ntabwo haramenyekana, gusa hari amakuru avuga ko yatwawe n’ inzego z’ umutekano.

Karera ni inde?

Kimwe na bamwe mu bayobozi ba FPR – Inkotanyi Karera yakuriye mu burengerazuba bwa Uganda. Yanakoze mu ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda rya Yoweri Museveni.

Mu 1994, Karera yinjiye RPA yari iyobowe na Paul Kagame babohora u Rwanda. Karera yakoze muri Polisi y’ u Rwanda
ari Deputy Inspector General of Police ashinzwe ubutegetsi n’ abaturage.

Nyuma y’ urugamba rwo kubohora u Rwanda 1990-94 Karera yahawe inshingano yo kuvugurura Police Communale ku nkunga ya UNDP, UK, Germany, South Africa, Uganda na Zimbabwe.

Uretse kuba Karera yari Managing Director wa Kigali Heights yari n’ umuyobozi w’ inama y’ ubucuruzi muri Afurika y’ Iburasirazuba ayihagarariye mu Rwanda.

Karera yanayoboye ihuriro ry’ amahoteri, amabare n’ amaresitora mu Rwanda.
Karera ni umuvandimwe wa Minisitiri w’ Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye.

Ibitekerezo

  • Kera bavugaga akazu batari bamenya akariko

    babaturage bo muri bannyahe buriya bazatsinda gute? mukuru wa ministre wubutabera ariwe abahuguza imitungo yabo amategegeko yubahirizwa nabatagira ijambo ntawuburana namafaranga mwitegure kubogama kwinkiko uzunva baruciye ngo abaturage baratsinzwe karera aratsinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa