skol
fortebet

Kigali: Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie Fatty washinjwaga gusambanya umwana muto yagizwe umwere

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri Radio Authentic yamaze kugirwa umwere n’urukiko rukuru rwa Nyarugenge nyuma y’amezi 8 yari amaze afungiwe muri gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko.

Sponsored Ad

Kwizera wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane Taliki ya 14 Werurwe 2019, ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Kuwa mbere taliki ya 25 Gashyantare 2019 nibwo ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu umunyamakuru Kwizera Elie, ariko mu isomwa ry’urubanza uyu munsi,urukiko rwamugize umwere.

Kwizera yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize nyuma urubanza rwimurirwa kuwa 25 Gashyantare 2019.

Kwizera yaburanye avuga ko umwana ashinjwa gufata ku ngufu yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba mu gihe ubushinjacyaha bwagaragazaga ko bufite ibimenyetso bya muganga byemeza ko uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro yari yaraye kuri uyu munyamakuru.

Kwizera Elie Fatty yavuze ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda no kurwanya abasambanya abana.

Uyu mwana w’umukobwa Kwizera ashinjwa gusambanya,yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba ndetse bivugwa ko nyuma yo kuvugwaho gusambanywa yahise abura.

Ibitekerezo

  • Nonese ubundi umwana utaruzuza imyaka yubukure akoreshwa akazi ko murugo rwabandi ate?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa