skol
fortebet

Kigali: Nyuma y’iminsi itatu, Umurambo w’Umuturage wishwe n’ingona wabonetse

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tugirimana Jean Pierre uri mu kigero cy’ imyaka 27 wo mu karere ka Nyarugenge wishwe n’ingona, umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Kanama 2017.
Tugirimana wari ufite umugore n’ abana babiri yariwe n’ ingona ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo yari yizindutse kuwa gatandatu ajya gushaka amazi kuri Nyabarongo.
Amakuru aravuga ko umurambo we bawubonye ku ntera ya 2Km uvuye aho yamuvanye, ubonywe n’abaturage bari bagiye guhinga. Ngo basanze (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tugirimana Jean Pierre uri mu kigero cy’ imyaka 27 wo mu karere ka Nyarugenge wishwe n’ingona, umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Kanama 2017.

Tugirimana wari ufite umugore n’ abana babiri yariwe n’ ingona ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo yari yizindutse kuwa gatandatu ajya gushaka amazi kuri Nyabarongo.

Amakuru aravuga ko umurambo we bawubonye ku ntera ya 2Km uvuye aho yamuvanye, ubonywe n’abaturage bari bagiye guhinga. Ngo basanze ingona yaramuriye igice cy’inda cyose iramurekura.

Ikimara kumutwara, abaturage bagumye hafi aho bizeye ko bashobora kubona umurambo we nyuma y’igihe runaka ariko baraheba barataha bajya mu kiriyo.

Nyuma y’urupfu rw’uyu muturage, Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bwababajwe no kuba undi muturage yishwe n’ ingona mu gihe kitarenze ukwezi bwizeza abaturage ko bidatinze ikibazo cy’ amazi muri Mageragere kizaba cyakemutse.

Meya wa Nyarugenge Kayisime Nzaramba yagize ati "Iyi nkuru y’umuturage wacu wongeye kuribwa n’ingona yatubabaje cyane kandi turihanganisha Umuryango we.
Iki kibazo cy’amazi ya mageragere guhera mu kwezi kwa Gatandatu twandakiye kugikyemura. Harimo ibice 2 Igice kiri gukorwa na wasac baratangiye, hari abaturage bamaze guhabwa amazi mu gace ko hafi y’ibigega .

Yungamo ati "Ayo mazi azaturuka ku bigega agere kuri gereza iri kavumu. Ubu hamaze kubakwa amavomo 5 kandi igikorwa kirakomeza kugeza harangiye hose. Naho igice cya kabiri ni ahantu umuyoboro wa WASAC utagera, hari Company yitwa water access rwanda bari kubaka boreholes 9 ku nkengero ya nyabarongo yose (akagari ka kavumu, ntungamo n’igice cya runzenze. Nanone akagari ka nyarufunzo ho bamaze kurangiza kuhashyira amavomero. Yose hamwe hamaze kubakwa 3 hasigaye 6. Guha Mageragere yose amazi bitewe nuko igice kinini kitari gifite amazi ntabwo byari gukorwa mu gihe gito kigahita kirangira.Ariko roadmap irahari ku buryo mu gihe cya vuba icyo kibazo cyo kuboma nyabarongo kizaba gikyemutse."

Ibitekerezo

  • Amazi si cyo kibazo ahubwo ikibabaje nuko zizajya zibica bagiye no mubindi bikorwa none se uwo muryango we leta iramufasha iki nkumuntu wabuze umugabo we?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa