skol
fortebet

Kigali: Umushoferi wari utwaye magendu yakoze impanuka nyuma yo guhagarikwa na polisi akongera umuvuduko

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota RAC 785 B, yayitaye mu muferege ahunga Polisi yari imukurikiye nyuma yo gutahura ko yari atwaye magendu ya Caguwa yari akuye Nyabugogo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahagaritswe na polisi ikorera ku Kinamba cya Muhima yari imuketseho gutwara magendu akanga guhagarara,yataye iyi modoka mu muferege ubwo yananirwaga gukata ikorosi ryo ku ruganda rwa UTEXRWA kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 ahagana saa yine z’igitondo.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye abanyamakuru ko uwari utwaye iyo modoka yanze guhagarara ahubwo arirukanka bigaragaza neza ko ibyo yari atwaye byari binyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo ukekwaho gutwara magendu we yahakanye ko ari magendu avuga ko ibyo yari atwaye byasoze, ahubwo avuga ko ari RURA yamuteje Polisi kuko hari ibyangombwa atujuje bimwemerera gukora akazi ko gutwara abagenzi.

Iyi modoka isanzwe ikora akazi ko gutwara abagenzi (Taxi voiture) yahise ikurwa muri uwo muferege mu gihe uwari uyitwaye, utagize icyo aba yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru,ibyo yari atwaye bishyikirizwa RURA.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 cyasohoye itangazo rivuga ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibikorwa bibi bya magendu ikinyabiziga kizafatwa gitwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu n’ibindi byose bitwawe mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo bicuruzwa n’ikinyabiziga kibitwaye bizafatirwa burundu kandi bitezwe cyamunara hakurikijwe amategeko abigenga.

Iryo tangazo kandi rivuga ko by’umwihariko, umushoferi w’icyo kinyabiziga azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.


Inkuru ya Kigali Today

Ibitekerezo

  • Nubwo bavuze ngo bazajya baca 5000 USD umuntu wese bazfatana Magendu,ntabwo izacika.Mwibuke ko n’Ibiyobyabwenge nabyo ari Magendu.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zitwa Drug Cartels zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

    Nibyiza kurwanya magendu kuko igira ingaruka mbi kugihugu, ariko nkibariza akarengane gasigaye gakorerwa abantu mumuhanda gakozwe na police yo mumuhanda kazarwanywa nande koko? Bigeze aho umuntu yumva atagenda mumodoka yiwe kdi atayiburiye amavuta nibyangombwa kubera police yo mumuhanda koko!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa