skol
fortebet

Kigali: Indaya yakubise umwarimu umwuko mu mutwe arakomereka cyane bapfuye ko yanze kuyishyura

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo bivugwa ko ari umwarimu mu mashuli abanza I Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,yakomerekejwe n’indaya yamukubise umwuko mu mutwe aravirirana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Nzeri 2019 ubwo yangaga kuyishyura ibihumbi 2000 FRW bari bavuganye ndetse akanayambura 5000 FRW yari yifitiye.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mugabo bivugwa ko ari mwarimu yararanye n’iyi ndaya ariko bukeye mu gitondo yanga kuyishyura ibihumbi 2000 bari bavuganye nibwo yahise ifata umwuko iwumukubita mu mutwe arakomereka cyane.

Iyi ndaya ikimara kubona abantu bahuruye nyuma y’aho uyu mugabo yarimo avirirana,yavuze ko ngo yamukubise uyu mwuko kubera ko yitabaraga kuko ngo uyu mugabo yari agiye kumutera icyuma.

Abashinzwe umutekano bahise bagera aho uyu mukobwa yari atuye baramutwara mu gihe umugabo we yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Remera kwivuza kuko yaviriranaga.

Iyi ndaya yemereyeabantu ko itega ku muhanda ndetse ko nta faranga na rimwe yahawe n’uyu mugabo bararanye ahubwo ngo yashakaga kumutwara n’ibihumbi 5000 FRW yari yakoreye.

Abaturanyi b’uyu mugabo bahamya ko iyi ari incuro ya 3 uyu mugabo arwanye n’indaya bapfa kwanga kuzishyura.

Ibitekerezo

  • abagifite ifemba ry’indayi nimubicikeho kuko amazi siyayandi wibaze nawe mwarimu!

    Bamwice uwo no umuco mubi

    Bamwice uwo no umuco mubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa