skol
fortebet

Kigali: Uwiyitaga umupolisi yatawe muri yombi

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku itariki ya 26 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Bikorimana Feston w’imyaka 27 akaba akurikiranyweho kwiyita umupolisi no kwaka ruswa umuturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze uko byagenze kugirango afatwe.
Yavuze ko uyu musore yagiye ku rukiko rwa Nyamirambo aho abakurikiranyweho ibyaha baba baje kumva ibyo baregwa, yegera umugore wari waje kumva ibyo umugabo we (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 26 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Bikorimana Feston w’imyaka 27 akaba akurikiranyweho kwiyita umupolisi no kwaka ruswa umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze uko byagenze kugirango afatwe.

Yavuze ko uyu musore yagiye ku rukiko rwa Nyamirambo aho abakurikiranyweho ibyaha baba baje kumva ibyo baregwa, yegera umugore wari waje kumva ibyo umugabo we aregwa, amubwira ko ari umupolisi ko azamufasha umugabo we agafungurwa, ari nabwo bahanye nomero za telefone.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko Bikorimana ageze mu rugo yahamagaye Uwineza, amubwira ko yasanze icyaha umugabo we afungiye cyoroshye, ariko ko kugirango amufunguze ari uko yamuha ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda. Uwineza yagize amakenga abimenyesha Polisi baramufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagiriye inama abaturage kujya bitondera ababahamagara babizeza kubaha serivisi biyitirira imirimo badakora aho yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ifite mu nshingano zayo gutanga serivisi nziza iziha abaturage kandi bigakorwa ku buntu nta kiguzi”.

Yavuze kandi ati:”Nta muntu ufunze ukekwaho icyaha ushobora gufungurwa bitanyuze mu buryo bwemewe n’amategeko, abaturage rero birinde ababashuka babizeza ko bazabafunguriza ababo biciye mu nzira z’ubusamo.”

Yakomeje avuga ko umuco wo kwiyitirira umurimo udakora ugamije kurya abaturage utwabo atari umuco mwiza w’ubunyangamugayo ukwiriye umunyarwanda, anasaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi aho yavuze ati: “ Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa, no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo bashake imirimo yabateza imbere kandi itabagizeho ingaruka, dore ko na Leta yorohereza ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye.”

Yasoje asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya abantu nk’abo b’abatekamutwe, bayigezaho amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Bikorimana aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa