skol
fortebet

Kigali:Uyu musore aremera uburyo yapfubuye abagore basaga 100 harimo n’abari barwaye Sida

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Rugira yemera ko yapfubuye abagore basaga 100 barimo n’abari barwaye Sida ,Gusa ngo nyuma y’aya mabi yose yakoze yaje kwakira inziri y’agakiza arakizwa ubu ni umukirisitu mu idini rya Église Méthodiste Libre.

Sponsored Ad

Umusore witwa Rugira Providence w’imyaka 29 y’amavuko Aganira n’ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru yavuze ko asengera mu itorero rya Église Méthodiste Libre, aracyari ingaragu. Asanga ibyo yakoraga biteye agahinda bikwiye kubera isomo urubyiruko rw’ubu.

Avuga ko nubwo yakuze akunda gukubagana cyane, ingeso ze zo gusambana zatangiye mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Nyuma ashituwe n’impano yari afite mu mukino wa Basketball yatangiye kujya mu birori bya ‘house party’ aho yigiye kunywa itabi, urumogi…

Ati « Nagize ikigare kibi twagiraga ikintu cyo kunywa itabi n’inzoga ariko njye nkakunda kunywa itabi kuko ntakundaga inzoga, ariko mu rugo batazi ko ndinywa nkabibahisha. Muri ‘house party’ ya mbere nibwo naryamanye n’umukobwa unduta. »

Yakomeje asobanura ko amakosa yakoraga arimo n’ayo yakoreraga mu kigo yigagamo yatumye bamusibiza mu mwaka wa gatanu, akaza gutorerwa kuyobora bagenzi be, bituma noneho atangira gukora amabi atitangira, arimo kujya no mu tubari.

Ati « Umukobwa twabaga twabyinanye mu kabari kumutsukana byabaga byoroshye kuko yabonaga ukuntu igisore kimuhagaze imbere kizi guceza, kivuga indimi neza ati ‘sinkivirire’ tukaba tugiye muri ayo mabi. N’indaya twageze aho turazigura.»

Uyu musore yarangije amashuri noneh ahindura imisatsi, atangira ubupfubuzi, abagore batangira kumugura.

Yagize ati « Iyo usambana cyane ugera aho ukaba nk’igihashyi, ukabikora kugira ngo umubiri utuze ariko nta marangamutima ubifitiye. Umugore nahuye nawe bwa mbere yampaye amafaranga ati nakwishimiye, uko dusambanye akampa ibihumbi ijana udashyizeho itike. »

Rugira Providence ashimangira ko uwo mugore ari we wagiye amurangira bagenzi be, atangira kuba umupfubuzi wabigize umwuga, abimaramo imyaka hafi itatu. Ngo ntashobora kumenya umubare w’abagore yapfubuye.

Ati « Yampayinka ! Ese ubu nababara ra ? Ni abagore ni nka 30, kuko nubwo nabikoraga naratinyaga, ariko abo ni abagore gusa, harimo n’abakobwa 100 bararenga. »

Yabaye n’umutinganyi

Rugira atanga ubuhamya ko hari umusore witwa Basabose Olave w’umutinganyi, bamenyanye muri 2015 binyuze kuri Facebook, icyo gihe uwo musore aba mu Buholandi.

Nyuma yaje mu Rwanda bahurira i Remera baramenyana byimbitse bakajya bavugana, bamaze kuba inshuti, Basabose amusaba ko bagirana amasezerano amuhitishamo hagati yo kuba umugore cyangwa umugabo.

Basabose yashakaga ko Rugira amubera umugabo mu mezi atatu, akazamuhemba amadorali 3000.

Ati « Ndabyibuka ijoro rimwe twasohakanye muri KBC, icyo gihe naryamanye nawe ndamutinga, mureba umugabo, icyo gihe nibwo yambwiye ati ‘wambabariye’ tugashyingirwa amezi atatu. »

Rugira yaje guhakanira Basabose ndetse avuga ko yahise ava mu butinganyi burundu. Yahishuye ko no mu banyamideli bo mu Rwanda harimo abatinganyi benshi.

Uyu musore avuga ko nubwo yakoraga ibibi byinshi, ku cyumweru yajyaga gusenga agamije kuruhuka. Umunsi umwe ngo Imana iramubwira ngo “nutava mu byo urimo uzankorera waracitse akaguru cyangwa akaboko.”

Ahamya ko no mu gihe yabaga ari gukora amarorerwa yumvaga Ijwi ry’Imana. Nyuma yaje kugira impanuka ikomeye atwaye igare avuye gukora amabi akomereka ukuboko ari naho yahindukiye.

Asaba abantu kuzibukira ibyaha burundu, kuko bitesha agaciro ku buryo bukomeye kandi n’amafaranga avamo ntagire icyo amara.

Agira inama urubyiruko ngo rwirinde icyitwa ‘kuryoshya’ kuko bishobora kuzabarimbura.

Ibitekerezo

  • njye maganatatu bararenga

    IMANA YARAKOZE RWOSE YAKUVANYE KURE, GUSA REKA DUKOMEZE KUGUSENGERA NTUZASUBIREYO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa