skol
fortebet

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye ibyo ngo Papa Francis yasabye byo kuba abaryama bahuje ibitsina bahabwa uburenganzira

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye amakuru amaze iminsi atangazwa mu binyamakuru, avuga ko Papa Francis yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiriye kwemererwa kubana mu rwego rw’amategeko.

Sponsored Ad

Ni amagambo ibinyamakuru mpuzamahanga bivuga Papa Francis yayavugiye muri filimi mbarankuru yitwa ‘Francesco’ yagiye hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira. Muri iyi filimi uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yumvikanye avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

Ayo magambo yateje urujijo mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, izwiho kutemera umubano w’abantu babiri bahuje ibitsina babana nk’umugabo n’umugore.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ayo makuru yatangajwe atari yo ndetse Papa atigeze ayavuga.

Yagize ati “Nyuma yo gusesengura amakuru yacicikanye muri iki cyumweru dushoje, aho bimwe mu bitangazamakuru byatwerereye nyirubutungane Papa Fransisko ibyo atigeze avuga mu by’ukuri ku birebana n’ababana bahuje igitsina, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda burabamenyesha ibi bikurikira:

Kunoza, gutangaza cyangwa guhindura inyigisho ku kwemera gatolika bifite inzira zizwi binyuramo n’uburyo bimenyekanishwa, si mu kiganiro n’umunyamakuru runaka. Birashoboka ko mu bamamaza izo mpuha haba harimo abataramwumvise neza , abasemuye ukutari ko mu ndimi zinyuranye ariko wenda hari n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakristu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.”

Rukamba yavuze ko abatangaje ayo makuru, bakomatanyirije hamwe ibyo yagiye avuga kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye “ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.”

Itangazo rikomeza rigira riti “Papa Fransisko ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”

  • “Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Fransisko avuganiraho ababana bahuje ibitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.”

Musenyeri Rukamba, yasabye abakiristu Gatolika kudakuka umutima no kuba maso mu kwemera kwabo.

Kuva kera Kiliziya Gatolika ibona kuryamana kw’abahuje ibitsina nk’icyaha. Mu 2003 ubwo Kiliziya Gatolika yari iyobowe na Papa Yohani Pawulo II nibwo yasohoye inyandiko igira icyo ivuga ku gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina.

Muri iyi nyandiko Kiliziya Gatolika yavuze ko “Inyigisho za Kiliziya zigisha kubaha abaryamana bahuje ibitsina zidashobora kuganisha na gato ku kwemera imyitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa kwemera ishyingiranwa ryabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa