skol
fortebet

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi abakomerekejwe n’inyandiko iherutse gushyira hanze isabira abahamijwe jenoside bageze mu zabukuru n’abarwaye koroherezwa ibihano

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

Kiliziya Gatolika yanditse ibaruwa isaba imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yayo yo kuwa 25 Werurwe yatangajwe kuwa 7 Mata 2019, yasabaga ko harebwa uburyo abafungiye icyaha cya Jenoside bageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye, bakoroherezwa ibihano ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.

Sponsored Ad

Kuwa 13 Mata 2019,nibwo Abepisikopi banditse inyandiko isaba imbabazi Abanyarwanda bakomekejwe n’inyandiko banditse igasomwa ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.Iyi baruwa yanditswe ku munsi w’ejo,yashyizweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba,ukuriye inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda banditse inyandiko yasomwe muri Kiliziya zose zo mu gihugu, ku wa 7 Mata 2019, umunsi abanyarwanda n’inshuti zabo batangiriyeho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta yareba uburyo yorohereza ibihano abasaza bakoze Jenoside n’abarwayi bafunzwe.

Bagize bati “Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, ‘hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano’; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye”.

Abanyarwanda benshi banenze bikomeye kiliziya Gatolika kubera ubu butumwa yatanze mu gihe cyo kwibuka ndetse bavuga ko hari bamwe muri aba basaza bafunzwe bafite ingengabitekerezo y’ikigugu bashobora gukongeza mu rubyiruko baramutse barekuwe.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, wamaganye ubu butumwa bwa Kiliziya Gatolika mu gihe cyo kwibuka, usaba ko izi mbabazi zakwitonderwa ndetse hagakurikizwa amategeko kuko hari uko bisanzwe bikorwa cyane cyane mu mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Ubwo yari mu ijoro ryo kwibuka ryabereye i Nyanza ya Kicukiro taliki ya 11 Mata 2019, umuyobozi wa IBUKA,Prof Dusingizemungu yavuze ko IBUKA ishimira perezida Kagame kubera ukuntu yayoboranye ubuhanga budasanzwe urugendo rwo guhagarika Jenoside,ariko avuga ko izi mbabazi Kiliziya yasabiye abasaza bakoze Jenoside zikwiye kwitonderwa.

Yagize ati “Nk’ubu twabwira perezida wa Repubulika ko tutizeye neza uko abakoze Jenoside bagahanirwa iki cyaha bategurwa kugira ngo basubire muri sosiyete barangije igihano. Tubona bidakorwa mu buryo buhagije. Twanamubwira kandi ko hari abakwepye ibihano bagahindura amazina, bakimukira ahandi hantu batari batuye, ubu bakaba babaho mu mudendezo. Hakwiye igikorwa cyihariye cyo kubafata no kubashyikiriza ubutabera.”

Tumusabe kandi ko kuba hafungurwa abasaza bafungiye ibyaha bya Jenoside, bagafungurwa kubera ko bashaje gusa, icyo kintu cyakwitonderwa kuko abo bantu usanga ari bo bakoze ibara muri za 59, 63, 66, 73, 94.”


Ibaruwa Kiliziya Gatolika yanditse isaba imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa