skol
fortebet

Kimihurura habonetse imibiri itanu y’ abantu bivugwa ko bishwe muri Jenoside

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri hoteli irimo kubakwa mu murenge wa Kimihurura Akagari ka Kimihurura mu mudugudu w’Umutekano habonetse imibiri y’abantu batanu, bivugwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatatu 15 Werurwe 2017 , ubwo abakozi bakora imirimo y’ ubwubatsi barimo bacukura ahazajya parikingi.
Umukozi wabonye iyo mibiri bwa mbere yabwiye Umuseke ko yarimo acukura akabona ageze ku maguru y’ umuntu.
Yagize ati “Ejo nka saa munani turi gucukura nibwo twabonye (...)

Sponsored Ad

Kuri hoteli irimo kubakwa mu murenge wa Kimihurura Akagari ka Kimihurura mu mudugudu w’Umutekano habonetse imibiri y’abantu batanu, bivugwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatatu 15 Werurwe 2017 , ubwo abakozi bakora imirimo y’ ubwubatsi barimo bacukura ahazajya parikingi.

Umukozi wabonye iyo mibiri bwa mbere yabwiye Umuseke ko yarimo acukura akabona ageze ku maguru y’ umuntu.

Yagize ati “Ejo nka saa munani turi gucukura nibwo twabonye umubiri wa mbere tuwuvanamo neza duhamagaza abayobozi bacu nabo babwiye ab’Umurenge, twahabonye imibiri itanu.”

Imibiri babonye ngo bigaragara ko ari iy’abantu bishwe cyera, ari naho aba bakozi bahera bavuga ko igomba kuba ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

No muri iki gitondo cyo kuwa kane hari hagikomeje ibikorwa byo gucukura aha hantu. Birakekwa ko haba hari n’indi mibiri ikiri hano.

Vincent bakunze kwita Mutama uyoboye ibikorwa byo kubakwa hano avuga ko bakomeje gucukura kugira ngo barebe niba hari abandi bakiri munsi y’ubutaka.

Mutama ati “Turamutse tubonye abandi turabimenyesha abayobozi.”

Bamwe mu batuye hano hafi bavuga ko aha hantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari bariere yiciweho abatari bacye, bityo bashobora guhamya ko aba ari bamwe mu batarabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Imyaka hafi 23 nyuma ya Jenoside, hari imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro kubera kubura amakuru, cyangwa kudatanga amakuru y’aho iri ku bantu baaba bayafite.

Imibiri yabonetse yajyanywe ku biro by’Akagari ka Kimihurura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa