skol
fortebet

Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umusaza w’imyaka 85 yasanzwe yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we ruherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina mu Murenge wa Kacyiru.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yavuze ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa