skol
fortebet

Kinyinya: Ababyeyi barerera muri Best family Rwanda bari gusatira ubukire bahereye ku mafaranga macye

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuryango utegamiye kuri Leta Best Famuly Rwanda ufasha imiryango itishoboye mu bikorwa bitandukanye kuri uyu gatatu tariki 04 Nzeli yubakiye ubushobozi ababyeyi bo mumiryango ifashwa n’uyu muryango utari uwa Leta BFR ibaha amafaranga yo gokora imishinga ibafasha kwiteza imbere , ibi yabikoze nyuma yo kwicara igatekeraza igikorwa cyo gufasha imiryango ifashirizwamo kuko bafashaga abana gusa baza gusanga hari ikibura kuko niba mumuryango bafashamo umwana umwe baje gutekereza no kuri babandi basigaye mumuryango bituma shairaho gahunda yo kubafasha kunoza imishinga yabo.

Sponsored Ad

Best Family Rwanda( NGO) ifite amashami atatu ariyo Kinyinya ,Gikondo na Nyarugunga mu mujyi wa Kigali aho ihakorera ibikorwa bitandukanye nko gufasha imiryango 300 y’abatishoboye ibafasha mu kurihira abana amashuri umwana umwe muri buri muryango no kubaha ibyo kurya n’imyambaro ndetse igafasha n’ababyeyi mukobona ibishoro bagakora ubucuruzi.

Umuyobozi mukuru wa Best Family Rwanda TUYISENGE Emmanuel yavuze ko gufasha umwana umwe mumuryango bidahagije kuko no murugo haba hari ibibura ni muri urwo rwego batekereje kugenera inkunga ababyeyi barerera muri BFR kugira ngo batangire gu ubucuruzi buciriritse kandi ko ibi ibikorera ku mashami yose ya Best Family Rwanda.

Yagize ati”Nyuma yo gufasha umwana umwe muri buri muryango turabafasha tukabaha bimwe mubikoresho by’ibanze nk’imyenda ,ibyo kurya ndetse tukabishurira n’ishuri twatekereje n’ukuntu twafasha umuryango muri rusange kugira ngo nababandi baba basigaye murugo babone ubushobozi,dufata gahunda yo kububakira ubushobozi tubaha inkunga ingana n’ibihumbi 100 kugira ngo batangire ubucuru buciririrtse.

Kinyinya ababyeyi 70 bafashwa na BFR ,30 muri bo bamaze gutangira imishinga yabo kuko aribo bamaze gutoranwa mubatanze imishinga ikigwaho tukabona ko inoze bityo dutangira kububakira ubushobozi ngo nabo batangire bige kwiteza imbere “.

Yakomeje avuga ko abatangiye imishinga hari impinduka bagaraje ko bagenda barushaho gutera imbere kuko ibyo best family idakemura imiryango yo yatangiye kubyikemurira binyuze muri bwabucuruzi batangiye kandi ko 90% yabaze guhabwa inkunga bamaze kugera kubikorwa by’indashikirwa, bagomba gukora bakubaka umuryango mwiza kuko ariwo shingiro ry’igihugu.

Kayirangwa Innocent uhagarariye business muri BFR yavuze ko ubwitabire bw’abagore mukwitabira gufata inguzanyo bushimishije kuko no kwishura babikora vuba kuko aribo baba barikoreye imishinga bakayitanga ikingwaho kandi nabo biteje imbere.

Yagize ati”Birashimishije cyane ku iterambere ry’abagore bafite imbaraga zidasanzwe bafite ubushake bwo gukorakuruta abagabo kuko usanga ari bacye bitabira iyi gahunda , abahabwa inguzanyo batanga imishinga yabo ikigwaho ikanozwa yamara kwemezwa bakabona guhabwa amafara kandi ubona bihutira no kwishura ndetse ukabona hari n’iterambere mungo zabo”.

UWIMANA Mediatrice umupfakazi w’abana batanu umwe mubabyeyi bafashwa na BFR avuga ko nyuma yaho BFR yamufatiye umwana umwe yahereye kumafaranga ibihumbi 30 akora ubucuruzi buciriritse ariko kuri ubu umushingawe ukaba umaze kumugeza kuri byinshi.

Yagize ati”Best family uretse kudufashiriza abana yanadufunguye mumutwe nari umubyeyi wihebye numva ntacyo nzageraho ariko Natangiye mfata ibihumbi 30 nkabona ari udufaranga dukeye mbona ntacyo azamara,narayafashe ntangira nshuruza ibitenge bicyeya bigenda byunguka aho bampereye ibihumbi ijana bampaye nunguka menshi kuko natangiye gusana inzu yanjye nkabona nuko nita kubana banjye ubu mfite n’intego yo gushinga butike . Inama nagira abandi babyeyi nuko ntamafaranga aba makeya nibatinyuke baze dukore niyo wahera ku mifungo ’yinyanya ubishizeho umutima ntakabuza ubona iterambere".

Umuzayire Providence ni umwe mu babyeyi bahawe inkunga ingana n’ibihumbi ijana byo gutangira ubucuruzi mu mushinga yatanze yavuze ko agiye kurushaho kwiteza imbere kuko mbere atarinjira muri BFR byari bigoranye cyane kubona ubushobozi bwo kujyana umwana ku ishuri ariko kuri ubu akaba yishimira ubufasha bamuha nko kumurihirira umwana amashuri ndetse ibafasha no kwishura ubwisungane mukwivuza babaha n’imyambaro n’ibyo kurya.

Ishami rya Kinyinya ni rimwe mu mashami atatu best family Rwanda ifite mu mujyi wa Kigali ,ababyeyi baho barangwa no gukora cyane n’umurava, abahabwa inguzanyo yo gukora bigaragara ko bayibyaza umusaruro mukwiteza imbere ndetse bikabafasha kuzamura umuryango muri rusange imiryango yahawe iyi nguzanyo iba igaragaza impinduka zigaragara kuko baba barihitiyemo imishinga , imiryango ifashwa na best family muri Kinyinya igera kuri 70 yifuzwaho ko mu minsi iri imbere umubyeyi wese urereramo azaba ari umubyeyi w’intanga rugero mubandi n’abana bakaba intangarugero mubandi kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa