skol
fortebet

Kirehe:bamaze imyaka 20 batazi amazina yabo,abaturanyi babita inkende kuko banarumana

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Aba bana harimo uwitwa Hakuzimana Jean de Dieu batuye mu karere ka Kirehe bavukanye ubumuga budasanzwe ndetse bituma bagira imiterere itangaje ,ndetse bikaba bigoranye ko banamenya amazina yabo.

Sponsored Ad

Kuri camera za Afrimax Tv, umubyeyi w”aba bana ,yavuze agahinda aterwa n’abaturanyi be ,bita bano bana inkende ndetse bakabasagarira ,bigatuma na bo birwanaho ,bakarumana nk’ibisimba.Uyu mubyeyi avuga ko umwe mu baturanyi be, uko ahuye nabo abakubita,ndetse akanavuga amagambo yuzuyemo gukomeretsa ,ari nabyo bimushengura umutima.

Umwe muri aba bana bavukanye imiterere idasanzwe afite imyaka 20 y’amavuko ariko ntiyumva cyangwa ngo abashe kuvuga neza ahubwo yigana ibyo abandi bantu bakoze byose.Ababyeyi b’aba bana bavuga ko babyaye abana bane bose bakaba bafite iyi miterere.

Bavuga ko kandi aba bana bakunda guhora burira ibiti,bavuga ko kandi babajyana ku ishuri ariko kwiga bikaba bigoranye kuko abarimu bibagora kubafasha.Uyu muryango wasoje usaba ubufasha ,kuko ubuzima bubagoye cyane ,banasaba ko bafashwa kubona nibura ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga bakaba na bo bagira amahirwe yo kwiga.

Inkuru nk’izi z’abantu bateye bitandukanye nabandi mu Rwanda,zikaba zimaze igihe ku buryo abantu bamwe na bamwe badakunze kwemera ko aba bantu baba mu Rwanda,gusa bitewe nuko izi nkuru ziba zifite n’amashusho bakabura aho bahera babihakana,bitewe nuko n’ururimi baba bavuga ari ikinyarwanda cyuzuye kitavangiye na gato.

Umubyeyi w’aba bana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa