skol
fortebet

Kirehe: Umugabo yishe umugore we wari umujyanama w’Ubuzima

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’ imyaka 37,witwa Nsabimana wo mu murenge wa Gatore akagari ka Cyunuzi akurikiranyweho kwica umugore we witwa Nyiransabimana Jeanine wari ufite imyaka 34 y’ amavuko wari usanzwe ari umujyanama w’Ubuzima.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi witeguraga ngo ajye kwifatanya n’ abandi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,yishwe n’uyu mugabo we mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2019,ahita atoroka.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko wari umuryango ubanye neza ndetse nta makimbirane bari bawuzimo. Nyakwigendera yari umujyamana w’ Ubuzima nk’ uko ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru cyabitangarijwe n’ Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Kirehe, Mukandarikanguye Gérardine.

Yagize ati “Yamwishe ahagana mu rukerera, ahita atoroka ariko ubu yamaze gufatwa. Yafatiwe I Kayonza. Nta makimbirane bari bafitanye, umugore we yari n’ umujyanama w’ ubuzima. Nta makimbirane azwi kuko n’ abaturanyi bavuga ko ntayo bari babaziho.

Muri iki gitondo idini umugore yasengeragamo ryari rifite gahunda yo kwibuka ngo yari ari kwitegura kugira ngo agire ibyo atunganya hanyuma ajyane n’ abandi kwibuka”.

Amakuruaravuga umurambo wa Nyakwigendera wabonetse uryamye mu muvure ubwo abana bavaga gushaka ubwatsi babona umurambo wa nyina, ntibabona se,bahita batabaza,Umurambo we ujyanwa gusuzumirwa mu bitaro bya Kirehe.

Uyu Nsabimana uri mu kigero cy’imyaka 37 afungiye kuri station ya polisi ya Kayonza nyuma yo gufatirwa muri gare ya Kayonza amaze gukatisha itike ngo atege imodoka imujyana i Nyagatare.

Nsabimana na Nyiransabimana Jeanine bafitanye abana batatu umukuru afite imyaka 14 umuto afite itanu.

Ibitekerezo

  • nkubwo koko ko ari nkibyo byose, nkubwo koko Nyiransabimana yazize iki? koko agatinyuka agakora amahano nkayo yokwica umuntu areba n’iminsi turimo twibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi. ahaaaa! gusa ubuyobozi bumukatire urumukwiye kandi burebe ko ataba ari umwe mubasigaye bidedembya kuko ntabwo byumvikana pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa