skol
fortebet

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igiye gukurikirana abifotoye bari mu cyumba cy’itora

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC yaburiye abifotoye bari mu byumba by’itora ko bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha bose kuko bishe amategeko agenga amatora.
Ubwo abanyarwanda baba mu mahanga bari mu gikorwa cy’amatora tariki ya 3 kanama 2017, hasakaye amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga.Amafoto ya bamwe yagaragaza uko babatoye, bamwe bifotoye bari mu cyumba cy’itora abandi bafata amafoto basohotse hanze y’icyumba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC yaburiye abifotoye bari mu byumba by’itora ko bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha bose kuko bishe amategeko agenga amatora.

Ubwo abanyarwanda baba mu mahanga bari mu gikorwa cy’amatora tariki ya 3 kanama 2017, hasakaye amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga.Amafoto ya bamwe yagaragaza uko babatoye, bamwe bifotoye bari mu cyumba cy’itora abandi bafata amafoto basohotse hanze y’icyumba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama uyu mwaka, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko batari baziko hari abifotoye bari mu cyumba cy’itora ariko ko bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha kuko bishe amategeko agenga itora.

Yagize ati “Sinari nabimenye mbere y’uko ngera ahangaha ariko turabikurikirana kugira ngo turebe uburemere bwabyo tube twabimenyesha inzego zigomba kubikurikirana kuko ni icyaha nk’ikindi.”

Ingingo ya 86 y’amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, ivuga ko bibujijwe gufata amafoto mu cyumba cy’itora utabiherewe uburenganzira na Perezida w’ibiro by’itora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa