skol
fortebet

KU KUBONEZA URUBYARO: ‘Amadini yo mu Rwanda ari hejuru y’ itegeko nshinga?’ Hon Mukama

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yasabye urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB gutegurira itorero abanyamadini kuko ngo banga gahunda zo kuboneza urubyaro batari hejuru y’ itegeko nshinga kandi banahabwa ku ngengo y’ imari ya Leta.
Hon. Mukama Abbas yabivugiye mu nteko Ishinga Amategeko, ahabereye inama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira iterambere ry’Abaturage n’izindi nzego, hagamije kurebera hamwe ibyavuye mu (...)

Sponsored Ad

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yasabye urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB gutegurira itorero abanyamadini kuko ngo banga gahunda zo kuboneza urubyaro batari hejuru y’ itegeko nshinga kandi banahabwa ku ngengo y’ imari ya Leta.

Hon. Mukama Abbas yabivugiye mu nteko Ishinga Amategeko, ahabereye inama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira iterambere ry’Abaturage n’izindi nzego, hagamije kurebera hamwe ibyavuye mu ngendo bakoze kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere n’imirire mibi mu mwaka wa 2016/2017.

Hon. Mukama yasobanuye ko ikibazo cy’abana bavuka mu buryo butateganyijwe kimaze kwiyongera cyane ku buryo bizanagira ingaruka ku ngengo y’imari mu gihe kiri imbere, ngo bikaba bisaba ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugomba gukorwa uko bikwiye.

Yavuze ko mbere ko baba abanyamadini ari Abanyarwanda, ngo bakaba badakwiye kujya hejuru y’amategeko y’Igihugu.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagize ati “Amadini y’u Rwanda ari hejuru y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda? Mbere y’uko tujya muri ayo madini ntituri Abanyarwanda? Patriotisme tuvuga ni iyihe? Ni kuki Nyakubahwa Minisitiri ayo madini, ari mu butaka bw’u Rwanda, iyo bafashe umwanzuro utandukanye na gahunda z’igihugu muraceceka. Umuntu wese ushaka kugandisha abaturage kuri gahunda y’Igihugu hari uburyo tugomba kumufata.”

Yunzemo ati “Turenge amarangamutima y’amadini atandukanye turebe inyungu z’igihugu. Nitubyihorera bizagenda bite? Numvaga nyakubahwa Minisitiri ibyo wasaba Inteko byose ubiyisabe kandi nasabaga bagenzi banjye mu myanzuro dufata, Guverinoma tuyumvishe ko iki kibazo tugomba kugikemura. Ntabwo amadini ari hejuru y’igihugu cy’u Rwanda. Mbere yo kuba Umugatulika, Umuyisilamu uri Umunyarwanda iki kibazo cyo kubona abantu bavuka ari benshi bitajyanye n’ubukungu bw’igihugu kireba Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko abayobozi badakwiye kwicecekera ngo bareke icyo kibazo gikomeze kibeho, ati “Turi hano turi abayobozi kuki tubibona tukicecekera. Hari aho twagiye umuntu akakubwira ngo najya kubyigisha bazamwima amasakaramentu. Ibyo ni ibiki se? Hanyuma nawe ukemera ngo ni ukubera ko wemera? Ubwo se icyo gihe waba ufashije iki u Rwanda?”

Yasabye ko Inteko ikwiye gusaba Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ndetse na MINALOC kuzategura ibiganiro mpaka kuri iki kibazo cy’amadini, bakajyana abayobozi b’amadini i Gabiro bakagira umwanzuro ufatwa.

Visi Perezida Mukama yanasabye Minisitiri w’Ubuzima kugaragaza icyifuzo cye, ku buryo Inteko yamukorera ubuvugizi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Mu Kwakira uwo mwaka, MINISANTE yasohoye itangazo ryavugaga ko yashyizeho ibigo byunganira ibigo nderabuzima hafi y’amavuriro agengwa na Kiliziya Gatulika, kugira ngo abaturage bashobore kubona hafi izo serivisi zo kuboneza urubyaro zitaboneka muri ayo mavuriro n’ibigo nderabuzima bya kiliziya.

Hari amasezerano Leta ifitanye n’amadini agiye kuvugururwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko hari amasezerano bafitanye n’amadini mu Rwanda ari mu nzira zo kuvugururwa, asaba ko Inteko yazabaha ibitekerezo kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Minisitiri w’Ubuzima, yagize ati “Icyo twasaba ubwo muba mwaduhamagaye kugira ngo mudufashe kudukorera ubuvugizi ni ukugira ngo mu gihe tuzaba tuvugurura amasezerano aduhuza n’amadini kuri serivisi zimwe na zimwe ziri mu mavuriro muzatwunganire nk’Inteko Ishinga Amategeko kuko ni namwe mushinzwe kureba ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa. Nitubatumira muzatwitabe kugira ngo mudufashe kumenya neza ko ibyo dukora byose itegeko nshinga ribanza kubahirizwa.”

Senateri Sezibera asanga imyemerere itabuza abantu uburengazira

Senateri Dr Sezibera Richard yavuze ko imyemerere y’abantu idakwiye guhutaza uburenganzira bw’abantu. Avuga ko Itegeko Nshinga riteganya ko Abanyarwanda bafite amahirwe angana mu ubona serivisi zibagenewe, ngo abanyamadini nta burengazira bafite bwo kutazibaha.

Yagize ayi “Icyo ntabwo dukwiye kugifata nk’ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’Itegeko Nshinga ryacu mu ngingo yaryo ya 10 riteganya ko abantu bose bagira amahirwe angana. Ntabwo wabuza umunyarwanda kujyana umwana gukingirwa ngo kuko wowe mu myemerere yawe utabyemera, ntabwo byaba ari byo. Ntabwo wabuza umuntu kubona amaraso niba ayakeneye kubera ko wowe mu myemerere yawe ibyo bintu utabyemera, ntabwo ari byo, nta n’ubwo wabuza umuntu kubona uko aboneza urubyaro cyangwa se uko umwana we yagira imirire myiza kubera ko wowe utabyemera, ibyo ntabwo ari byo, ngira ngo bikwiye gusobanuka nyakubahwa Minisitiri n’ubwo mwavuze ko muvugurura amasezerano n’abafatanyabikorwa bamwe na bamwe ariko nta burenganzira Itegeko Nshinga ryacu ribaha, kubuza umunyarwanda kugira amahirwe angina n’ay’undi munyarwanda wese. Imyemerere y’umuntu ku giti cye iramureba ntabwo watuma ibuza abandi kugira ibyo bagomba kugeraho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa