skol
fortebet

Ku munsi w’amatora Abanyarwanda bazarara bamenye Perezida

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaze gutangaza ibintu abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bagomba kumenya mbere yo gutora tariki ya 04 Kanama uyu mwaka.Iyi Komisiyo itangaje ibi mu gihe habura icyumweru kimwe ngo umunsi nyir’izina ugera.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Newtimes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Bwana Charles Munyaneza yasobanuye ibi bikurikira:
Ese ibiro by’itora by’aho ntuye bihererye he ? Ibiro by’itora ahantu henshi ntabwo byigeze (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaze gutangaza ibintu abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bagomba kumenya mbere yo gutora tariki ya 04 Kanama uyu mwaka.Iyi Komisiyo itangaje ibi mu gihe habura icyumweru kimwe ngo umunsi nyir’izina ugera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Newtimes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Bwana Charles Munyaneza yasobanuye ibi bikurikira:

Ese ibiro by’itora by’aho ntuye bihererye he ?
Ibiro by’itora ahantu henshi ntabwo byigeze bihinduka ku kigero kiri hejuru ya 96%. Niba utora yarahinduye aho yabaga, yabaza mu nama y’umuganda usoza uku kwezi uzaba ejo kuko ibikorwa by’umuganda bizabera ahateganyijwe kuzabera amatora.

Ese ni ngombwa kwitwaza ikarita y’itora?

Yego, ariko uramutse utayifite wakwitabaza indangamuntu, abantu nk’abanyamakuru, abasirikari bashobora gutorera aho bari hose bitewe n’imiterere y’akazi kabo gusa bagomba kwitwaza indangamuntu.

Nakora iki igihe ngeze ku biro by’itora?

Ugomba kwerekana indangamuntu yawe, ikarita y’itora bigasuzumwa kugira ngo harebwe niba uri kuri lisiti y’itora mbere yo gutora.
Ese iyo habayeho kwibeshya ku rupapuro natoreyeho,birashoboka ko nahabwa andi mahirwe?

Oya, nta yandi mahirwe uhabwa kuko umuntu yemerewe gutora inshuro imwe, niyo mpamvu dukangurira abantu kugira ubushishozi kuko ntitwabona impapuro z’amatora zihagije zo gutoreraho zisimbura izangijwe.

Ni ryari bavuga ko urupapuro rw’itora rwangiritse?

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma urupapuro watoreyeho ruta agaciro. Urugero: Niba ushize mu gakarito urupapuro rutariho umuntu watoye, iyo utoye umukandida urenze umwe, iyo ugize icyo wandika icyo ari cyose ku rupapuro rw’itora kitari igikumwe cyawe.

Ibiro by’itora bifungurwa ryari? Bigafungwa ryari?

Kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi
Ndamutse ntashoboye kuza ku biro by’itora kugira ngo mbashe gutora, ese undi muntu yabinkorera?
Oya rwose, ni wowe bireba, ni inshingano zawe.

Ese natora ndamutse mfite ubumuga?

Yego, mu gihe uri kuri lisiti y’itora, hari uburyo butandukanye bwateganyijwe bwo gufasha abafite ubumuga bunyuranye. Hari nk’ubwitwa’Braille’ bufasha abafite ubumuga bwo kutabona.

Ni bande batemerewe gutora?

- Ni abantu bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko
- Abantu batiyandikishije kuri lisiti y’itora
- Umuntu udafite ubwenegihu bw’u Rwanda.
- Impunzi
- Abantu bari muri gereza
- Umuntu wahamijwe n’inkiko ibyaha nyuma akamburwa uburenganzira bwo gutora
- Umuntu wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akaba atararangiza ibihano.

Ese navuga uko natoye igihe ndi mu biro by’itora?

Oya rwose, ni yo mpamvu itora ari ibanga.
Ndi umuyisilamu, nambara Jihab, ese hari andi mabwiriza y’imyambarire arebana n’iki gikorwa?
Oya,ushobora kwambara ibyo ushaka gusa turashishikariza abantu kwambara mu buryo bwiyubashye.

Ese hari igikorwa cyo gusaka?

Isaka rishobora kubaho biramutse bibaye ngombwa.

Ese nshobora kwifotoza ndimo gutora?

Wemerewe kwinjirana telefone yawe ariko ntiwemerewe gufotora igihe uri mu cyumba cy’itora. Ntiwemerewe kwinjiramo igihe harimo undi muntu, ntiwemerewe kwinjiramo ufite imbunda.

Ni bande bemerewe kuguma ku biro by’itora?

Abakozi bashinzwe amatora, indorerezi ziyandikishije ndetse n’abahagarariye abakandida ariko abandi bantu basabwa gutora bakaba bagaruka mu gihe hari kubarurwa amajwi.

Ese ni ryari namenya ibyavuye mu matora?

Ku munsi w’amatora tuzatangaza nibura 80% y’ibyavuye mu matora. Bivuze ko abantu bazarara bamenye uwatsinze aya matora gusa ibyavuye mu matora bya nyuma bizamenyekana mu minsi mike nyuma y’amatora.

Ese ngize ikibazo nabaza nde?

Dufite abakorerabushake bane muri buri mudugudu,bashobora kubafasha. Ikindi uramutse uri hafi y’ibiro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora wanyaruka ukabaza kuko biri muri buri Karere n’Intara bigize iki gihugu.

Tubibutse ko aya matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu no kuwa 4 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa