skol
fortebet

Diane yongeye gusaba Kagame kubafungura, Adeline avuga ko batatoroka igihugu

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017 rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abo mu muryango rwa Rwigara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burabarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Buravuga ko bufite amajwi 20 abaregwa bagiye bohererezanya agize ibyo byaha.
Abaregwa bose uko ari batatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda. Ku munyapolitiki Diane Rwigara hiyongeraho (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017 rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abo mu muryango rwa Rwigara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burabarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Buravuga ko bufite amajwi 20 abaregwa bagiye bohererezanya agize ibyo byaha.

Abaregwa bose uko ari batatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda. Ku munyapolitiki Diane Rwigara hiyongeraho icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, no kuri nyina Adeline Rwigara hazaho icyo gukurura amacakubiri. Bose ibyaha barabihakana.

Iburanisha ryatangiye ritinziho ari umucamanza arisegura avuga ko bari bategereje umunyamategeko wabanje mu rundi rubanza.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane na Anne Rwigara

Me Buhuru Celestin niwe wahise ahabwa umwanya ku bakiriya be yunganira aribo Diane Rwigana na Anne Uwamahoro Rwigara; yavuze ko ubushinjacyaha bwinjiye muri Telefone z’abakiriya be ntaburenganzira bafite.

Avuga ko urukiko rukwiye guha agaciro amategeko avuga ko uburyo telefone z’abo yunganira zafashwe bakanasabwa ‘Passwords’ byagombaga kubanza gusabirwa uburenganzira. Ngo ntawari kwinjira muri telephone z’abaregwa akareba za ‘correspondance’ z’abantu hadakurikijwe amategeko.

Yisunze ingingo ya 72 y’itegeko ry’imiburanishirize y’ imanza z’inshinjabyaha yavuze ko kwinjira mu mabanga y’umuntu unakeneye Password byasabaga uburenganzira bw’Umushinjacyaha Mukuru ndetse hakagaragazwa n’icyemezo ko bizwi na Minisitiri w’Ubutabera

Avuga kuri Diane,Buhuru yavuze ko bitangaje kubona ubushinjacyaha bushinja gusa nyamara bunafite uburenganzira bwo gushinjura aha yahereye ku kuba muri dosiye harimo abashinja Diane gusa nta numwe urimo umushinjura "Bishoboka bite ko habura ushinjura? Ubu mwananiwe no kubaza Anne cyangwa Adeline ngo mwumve ko bataba abatangabuhamya.

Mu by’imikono mihimbano ishinjwa Diane Rwigara, Me Buhuru yavuze ko ibimenyetso byose bwasesenguwe n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha nta ruhushya rw’urukiko bafite.

Yavuze ko hari abagiye bavuga ko batazi Diane bitewe n’uko yari afite abamuhagarariye mu duce dutandukanye. Ngo kuba hari abamyihanye n’uko babonye byari bitangiye kubagiraho ingaruka.

Ati: "Ubusanzwe gutora ni ibanga, no kugaragaza uwo uzatora biba ari ibanga ryawe. Ubu nanjye n’ubwo ndi umunyamategeko, mbere y’amatora iyo umbaza uti waba uzatora Barafinda, nari kukubwira ngo Oya oya kuko ni ibanga ryanjye."

Anne Uwamahoro Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko yisobanura imbere y’urukiko

Yahawe umwanya agaragaza ko inyandiko bashinjwa y’ikinyamakuru Jeune Afrique atari iyabo kuko nta mikono yabo iriho,yavuze ko iyo urebye neza usanga iki kinyamakuru nacyo cyiyicyesha RFI. Yanagarutse ku kuba ibyo bashyikirije Prime Insurance ari ibya raporo yakozwe na Polisi igaragaza impamvu y’urupfu rwa Rwigara.

Umucamanza yacyashye Diane Rwigara ukomeza gusaba Perezida Kagame kubafungura

Diane Rwigara nawe yahawe ijambo, yavuze ko nta muntu numwe wari kwemera ko adashyigikiye FPR,yavuze ko yabwiye Komisiyo y’Amatora ndetse na Polisi y’Igihugu ko hari abamushyigikiye ndetse n’abandi bakuwe mu kazi abandi baratotezwa.

Diane Rwigara ati: "Nonese ko banarebye ku zindi nyandiko basinye bagasanga zitandukanye?" Diane nawe mu gusubiza avuga ko nta kuntu bari gusinya nk’uko basanzwe basinya kubera ubwoba.

Ikindi kuba NEC yari yabijeje ko gutora ari ibanga ndetse ko abazamusinyira bazagirwa ibanga aha akavuga ko bigaragarira buri wese impamvu y’ukuntu iryo banga ryamenwe !

Yavuze ko ikigamijwe hano ari ukumwumvisha ati“ ni system munyumvishirize rwose”!

Uyu mwali w’imyaka 36 y’amavuko avuga ko icyo azira ari uko batinyutse kunenga ubutegetsi buriho. Yongeye gusaba Perezida Kagame ko yamufungura we n’umuryango we,akivuga ibi umucamanza yahise amucyaha.

Umucamanza ati: "Diane, n’ubushize narabikubwiye, hari amagambo atagomba kugaragara mu rukiko, ibyo usaba urabisaba urukiko, ntabwo abacamanza n’abashinjacyaha ari ishyaka, hano bari mu kazi... "Aha Perezidante w’iburanisha yashimangiraga ibyo yamusobanuriye mu iburanisha riheruka, ubwo yabwiraga Diane Rwigara ko mu gihe cy’iburanisha, umuburanyi nta wundi agira icyo asaba uretse inteko y’abacamanza.

Ubushinjacyaha nyuma yo kwisobanura kwa Diane Nshimiyimana Rwigara

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo maze buvuga ko hari ingingo butavuzeho ariko abaregwa n’ababunganira bavuzeho ku bimenyetso by’amajwi.
Yavuze ko hari ibyo abanyamategeko birengagije cyangwa se bibagiwe birimo ko mu gukoresha ibimenyetso bisunze Iteka rya Minisitiri rigena igenzura ry’itumanaho,
Yifashishije ingingo ivuga ko ibyakozwe bidafatwa nk’igenzura ry’itumanaho kuko ubwo butumwa bwageze kuwo bwagenewe mbere y’iperereza.

Ibi ngo birasobanutse kuko amajwi atigeze afatwa mu gihe bariho bavugana, ahubwo yabonywe nyuma nk’ibimenyetso bigize icyaha.

Me Gatera Gashana wunganira Adeline Rwigara nawe yagize icyo avuga

Yahawe ijambo n’umucamanza avuga ko amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, yafashwe bitemewe n’amategeko ndetse ko byabaye nko kwinjira mu mabanga yabo batabifitiye uburenganzira.

Adeline yasabye umucamaza guha Imana icyubahiro...

Mu magambo ye yumvikanamo ikiniga akananyuzamo akarira yakomoje ku kurengane n’iyicarubozo avuga bakorerwa.Ngo na mbere y’urupfu rw’umugabo we yari yatangiye gusaba kurenganurwa ku mitungo yabo.

Avuga ku rupfu rw’umugabo we,yashimangiye ko abamwishe yababonaga bari bambaye imyenda ya Polsi, akavuga ko ari byo byatumye yita abapolisi Interahamwe zo mu rundi rwego.

Yasabye abacamanza kureba uburyo barengana, bagaha agaciro icyubahiro Imana yabahaye bakabasha kwicara imbere yabo, maze bakabona ko bakwiye kubarenganura.

Hakurikiyeho kumva ‘audio’ Urukiko rwategetse ko zizumvirwa mu muhezo.Kwiregura kuri izi ‘audio’ nabyo birakorwa mu muhezo

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu kiganiro n’abanyamakuru Diane akwiye gukurikiranwa ku magambo mabi yahavugiye aganisha ku gukangurira abaturage imyivumbagatanyo.

Ngo kuba Diane yaravugaga ko abanyarwanda bahagurukira rimwe bagiye kwica, ko abamushyigikira bazakubitwa agafuni, byashoboraga gutuma abantu bavuga ko Leta yica abantu bayo.

Ubushinjyacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Diane yaravuze ko abantu bimurwa badahawe ingurane nta bushakashatsi yakoze, ibi byose ngo yabikoraga agamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Bwavuze ko kuba yaragiye avuga ko abacitse ku icumu barababaye yigize nkaho akuriye IBUKA, ngo umugambi we yari yari agamije gukangurira abaturage kwivumbagatanya.

Ubushinjacyaha ngo buhereye ku mpamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha kandi hari impungenge ko bakwihisha ubutabera cyangwa bagasibanganya ibimenyetso kuko hari n’abandi bari mu gihugu no hanze bagikurikiranwa, ati: "Nyakubahwa mucamanza, twatoroka dute? Twagenda n’amaguru? Nta cyangomwa na kimwe dufite, nta n’indangamuntu, baraje ibintu byose baratwara, icyitwa igipapuro cyose, amafaranga yose twari dufite mu rugo barayatwaye na konti zacu zose barazifunga, ubwo twatoroka dute koko? Twagenda n’amaguru... Dore aho duhagaze aha nyakubahwa mucamanza, nta cyaha dufite twishinja, ni uko nyine tutirenganya, iyo dushaka gutoroka tuba twaratorotse tugifite ibyangombwa, njyewe maze imyaka 5 ntarava muri uyu mujyi na rimwe"

Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise abaza ati “mbese twatoroka dute? twava muri iki gihugu n’amaguru tukagera mu mahanga? Icya mbere nta cyangombwa tugira, yewe n’indangamuntu, ikitwa urupapuro byose baratwaye.”

Mukangemanyi yavuze ko iyo baba bafite icyo bishinja we n’abana be baba baragiye mu 2015.

Diane Rwigara we yavuze ko n’iyo barekurwa ntaho bajya kuko urugo rwabo ruhora rugoswe. Kandi ngo ntibasibanganya ibimenyetso mu gihe ubushinjacyaha bubifite byose.

Anne Rwigara nawe yavuze ko kuba we na nyina n’umuvandimwe we bamaze hafi amezi abiri bafunzwe bazira ubusa,, akavuga ko byaba bibabaje urukiko rubafunze kandi ubutabera bari barabuze bari bizeye ko bagiye kububona bakarenganurwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’urubanza izamenyekana kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Ibitekerezo

  • Ibyo mu Rwanda byarancanze peee...Diane yivugiraga y’uko yiteguye guhangana na FPR none ageze mu rukiko ati ndasaba Kagame kufungura n’umuryango urubanza ngo mu muhezo..

    Imana ishobora byose ikomeze ibashishije Adeline Rwigara na Bibiliya ye;;; @nsomye ngo ’Umucamanza ahe icyubahiro Imana’

    Imana ikomeze kuntiza ubuzima gusa ubundi nkurikirane uru rubanza ariko se ubundi babarekuye ra?Imvururu bavuga bateje ko ntazo nabonye

    Abanyamategeko bararushywa n’ubusa kuko ibyaba birabahama mbandoga umwami........

    Congratulations kuri IGP Emmanuel Gasana n’abasore bawe kuko mukomeje kutwumviriza ibyo dukora mukareba n’ibyo twandika ni umuhate wanyu si uwubusa....Diane bimukozeho nigaramiye

    Ariko ayo majwi azumvirwa mu ibanga aracyari ibanga koko, twe twayumvise mu bitangazamakuru urukiko rutarayabona none yageze no ku mbuga nkoranya mbaga, kereka utarashatse kuyumva! ubwo se nibyo bavuga ko bizumvirwa mu ibanga ngo bitica iperereza?
    Ariko iby’uru rubanza ntibyumvikana, bishoboka bite ko polisi ijya gufata abantu ivuga ko mu byo baregwa harimo no kunyereza imisoro bagejejwe mu rukiko icyo kirego nticyagaragazwa, ubwo se cyakuweho none itangazamakuru niryo ryasimbuye ubutabera kuri icyo kirego?
    Ikindi imisoro yarinze kugera kuri ziriya miliyari RRA yari irihe cyangwa yari yarabasoneye nyuma irabisurana. mujye mudusobanurira mudukure mu gihirahiro.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa