skol
fortebet

Ku nshuro ya mbere indege ya Rwandair izerekeza ku mugabane w’i burayi mu mujyi wa London

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ku nshuro ya mbere indege yo mu bwoko bwa A330 yakiriwe mu Rwanda umwaka ushize n’Ikigo Nyarwanda gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, izerekeza ku mugabane w’u Burayi mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Uru rugendo ruzatuma RwandAir igira ibyerekezo 22 byerekeza ku migabane itandukanye y’Isi, ruzava ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali rwerekeza ku kibuga cya London Gatwick Airport.
Biteganyijwe ko RwandAir izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza i Londres.
Ku byerekeye ibiciro (...)

Ku byerekeye ibiciro by’ingendo za RwandAir zerekeza i Londres nk’uko byashyizwe ahagaragara, abagenzi bava i Kigali bazajya bishyura guhera ku madolari 450, ni ukuvuga 368770 by’amafaranga y’u Rwanda; kuva Kilimandjaro ni uguhera ku madolari 522; kuva Mombasa ni uguhera ku madolari 699; kuva Harare ni uguhera ku madolari 734; kuva Mumbai ni uguhera ku madolari 778; Cotonou ni uguhera ku ma CFA 454 500 naho kuva Johannesburg ni uguhera ku ma Rand 217 612.

Ingendo za RwandAir zijya i Londres zije zikurikira iza Kigali – Mumbai zatangijwe mu isura idasanzwe kuko indege yayo ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze. Hari kandi ingendo za Harare muri Zimbabwe zigendana n’iza Lusaka muri Zambia nazo zatangijwe uyu mwaka.

Urugendo rwerekeza i Londres ni rwo rwa kabiri rurerure RwandAir izajya ikora nyuma y’urwa Mumbai yatangiye muri Mata 2017.

Ibitekerezo

  • very very good! none ndabaza
    icyo giciro ni alle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa