skol
fortebet

Kubera imvura amazi ya Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga, Ngororero, Mukamira

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amatangazo ya Rwanda Meteo yburiraga abanyarwanda ko muri iyi minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Mata hazakomeza kugwa imvura nyinshi, bigaragara ko batibeshye kuko hamaze iminsi igwa ubutaruhuka, kugeza n’aho imwe mihanda ifungwa.

Sponsored Ad

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abanyarwanda ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo akaba yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, kuri ubu ukaba utari nyabagendwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, polisi y’u Rwanda yagize, iti:”Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu”. kubera ko amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

Polisi yakomeje igira, iti:’‘Turakomeza kubamenyesha uko amazi agabanuka kugira ngo urujya n’uruza rukomeze”. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa