skol
fortebet

Kubwimana inkoni yakubitiwe Iwawa zatumye urutugu rufatana n’ijosi

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Kubwimana Charles, umuturage wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango yemeza ko inkoni yakubitiwe Iwawa zatumye urutugu rufatana n’ ijosi kugeza mu mezi make ashize ubwo yatangiye kuvuzwa n’akarere n’ubwo yasigaranye ubundi bumuga.

Sponsored Ad

Muri Nzeri 2020, ni bwo Kubwimana yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko mu mwaka wa 2018 yavunikiye bikomeye mu kigo ngororamuco cya Iwawa ndese ntavuzwe neza bikamuviramo kugira ubumuga. Muri icyo gihe, ijosi ryari ryarafatanye n’ urutugu ndetse ngo akaba yarumvaga uburibwe budasanzwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyavuze ko kitahamya ko ibyo uyu musore yavugaga ari ukuri ariko hagiye gukorwa iperereza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwemereye Kubwimana kuzamuvuza birushijeho. Nyuma y’ ibyumweru 2, ngo ibyo aka karere kemeye karabikoze kuko kamujyanye kumuvuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuba Kubwimana Charles yaravujwe ndetse akaba agikomeje kuvurwa, ngo azakomeza kugira ubumuga dore ko adashobora gukebukira mu ruhande rw’ ibumoso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa