skol
fortebet

Kurwanya ubukene si impuhwe mugirira abaturage-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi bagera kuri 600 bo mu ntara yamajyepfo ko kurwanya ubukene atari impuhwe bagirira abanyarwanda ahubwo ari inshingano zabo.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaraye agiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, yahuriyemo n’abavuga rikumvikana batandukanye mu gihugu,aho yabibukije ko kurwanya ubukene atari impuhwe abayobozi bagirira abanyarwanda.

Yagize ati “Kurwanya ubukene ntabwo ari impuhwe uba urimo kugirira abaturage, imibereho myiza y’abaturage niba itameze neza twese bizatugiraho ingaruka. Abakoresha nabi ibya leta baba bumva ko bazamera neza ariko ntushobora kumera neza mu gihe abaturage batameze neza.

Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw buri mwaka igomba gufasha abaturage bagatera imbere aho kuyirigisa.

Yabasabye ko aya mafaranga yakagombye gukoreshwa neza hakerekanwa icyo yamaze aho kurigita gutyo gusa umwaka ugashira undi ugataha nta mpinduka.

perezida Kagame yavuze ko niba miliyari 120 z’ingengo y’imari ziza zikarigita mu buryo budasobanutse,n’izindi zizabura gutyo hanyuma igihugu gikomeze kudindira.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye avuga ko igihugu kizakomeza kurwanya imikorere mibi,irimo kunyereza ingengo y’imari aho yavuze ko mu gihe abakora nabi batararuha,abarwanya imikorere mibi nabo batazaruha.



Ibitekerezo

  • UBUKENE ni karande ku isi hose.Ahanini biterwa nuko abantu bikunda.Urugero,ku isi hose,Mwarimu ahembwa nabi.Ba Nyakubahwa biganye na Mwarimu,usanga bahembwa ibifaranga byinshi,Mwarimu ahembwa urusenda.Ikindi giteza ubukene,ni abantu banga kumvira Imana,bagakora ibyaha.Urugero,abantu baretse ibyaha (kwiba,ruswa,ubusambanyi,kurwana,intambara,etc...),byatuma ibi byose bivaho:Gereza,abasirikare,abapolisi,etc...Kubera ko nta muntu waba akora icyaha.Amafaranga byatwaraga akajya bu bintu biteza imbere abaturage.Niyo mpamvu ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.Hanyuma isi izaba paradizo,UBUKENE buveho burundu.Niwo muti wonyine.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’Imana".Aho kwibeshya ko abayobora isi bakuraho ubukene.Byarabananiye kuva kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa