skol
fortebet

Kuva ku muryango wa Paul Kagame kugeza ku muturage intero n’imwe-Amafoto y’ubudasa

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Iminsi itatu yo kwiyamamaza isize Paul Kagame yizejwe gutorwa ijana ku ijana.Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda ageze ku umunsi wa Gatatu w’ibikorwa byokwiyamaza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu turere umunani tuyigize hasigaye gusa akarere ka Muhanga.Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017,umukandida Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi. Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage bo (...)

Sponsored Ad

Iminsi itatu yo kwiyamamaza isize Paul Kagame yizejwe gutorwa ijana ku ijana.Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda ageze ku umunsi wa Gatatu w’ibikorwa byokwiyamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu turere umunani tuyigize hasigaye gusa akarere ka Muhanga.Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017,umukandida Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi.

Perezida Kagame aba aherekwejwe n’umuryango we

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Karere ka Kamonyi ko itariki ya kane ari umunsi wo guhamya urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Kuwa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, yiyamamarije mu Karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo no ku cya Rwabicuma i Nyanza.Hari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yavuze ko hari Ikinyuranyo :

“Musubize amaso inyuma gato murebe imyaka 23 ishize, abenshi hano ndabona bari bataravuka ariko abari bakuru icyo gihe barabizi. Uhereye aho ukageza uyu munsi, ikinyuranyo kiragaragara.”

Kuwa Gatandatu ubwo Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye mu turere twa Nyaruguru na Gisagara; nk’uko byari byagenze mu turere tubiri twabanje, nabwo yakiriwe n’isinzi ry’abaturage aho hamwe bari bagiye ahirengeye no mu biti.

Kagame yibukije abaturage ko atari itariki ya kane gusa:

Mu magambo ye agize ati “Reka mbashimire iby’ejo. Itariki enye. Ntabwo ari enye gusa ni eshatu ni enye ni eshanu hanyuma imyaka irindwi tugakora ibyo tugomba gukora. Kandi iteka iyo dusezeranye ibyo dusezeranye birakorwa. Twese turi buve aha inama ari isezerano twagiranye rigiye kuzuzwa hanyuma tukikorera ibyiza twifuza.”















Ibitekerezo

  • Mubyeyi mwizaa, ncuti y abato n abakuruu,turakwishimiye kdi tukuri inyuma Ntore nziza Rudasumbwa, ntawabona icyo avuga ariko tuzabigaragaza ejobundi. komeza utsinde tukurinyuma

    Mubyeyi mwizaa, ncuti y abato n abakuruu,turakwishimiye kdi tukuri inyuma Ntore nziza Rudasumbwa, ntawabona icyo avuga ariko tuzabigaragaza ejobundi. komeza utsinde tukurinyuma

    twaguhawe n’Imana ,uri impano nziza yumugisha Imana yahaye uRwanda turagukunda turagushigikiye tukuri inyuma,

    umwanzi aganye,abafite ibibyimba bimeneke,Iyaguhanze ikwongere iminsi yo kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa