skol
fortebet

Kwa Sebarinda babonye umwana wabo baherukaga muri Jenoside

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Sebarinda Leonard n’ umuryango batuye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bari mu byishimo nyuma yo kongera kubona umukobwa wabo baherukaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Uyu muryango ngo wakega ko uyu mukobwa bongeye kubona ari umubyeyi w’ abana babiri yahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi.
Jeannette Chiapello yatahutse ku itariki ya 02 Ukwakira 2017, aturutse mu Butaliyani aho atuye n’umugabo we witwa Maximo Chiapello n’abana babiri. Afite n’umuryango wamureze mu (...)

Sponsored Ad

Sebarinda Leonard n’ umuryango batuye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bari mu byishimo nyuma yo kongera kubona umukobwa wabo baherukaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muryango ngo wakega ko uyu mukobwa bongeye kubona ari umubyeyi w’ abana babiri yahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi.

Jeannette Chiapello yatahutse ku itariki ya 02 Ukwakira 2017, aturutse mu Butaliyani aho atuye n’umugabo we witwa Maximo Chiapello n’abana babiri. Afite n’umuryango wamureze mu Butaliyani.

Sebarinda yatangarije Kigali today dukesha iyi nkuru ko yishimiye kongera kubona umwana yaherukaga mu myaka 23 ishize.

Uyu musaza yavuze ko mu gihe cya Jenoside umugore we bamwishe ari kumwe n’umwana w’imyaka ibiri, ariwe uwo watahutse. Icyo gihe uwo mwana yitwaga Nyirambabazi Beata bamuhimba Nyirabuzari.

Sebarinda akomeza avuga ko hari amakuru yari yarabwiwe n’uwitwa Harindintwari Anasthase, ko ubwo umugore we yari amaze kwicwa batoye umwana hafi ya Kiliziya ya Nyamata maze bakamujyana mu kigo cy’imfubyi cy’umupadiri w’umutaliyani witwaga Mingetti.

Harinditwari wari umuzamu muri iki kigo yatanze ubuhamya avuga ko bamwe mu bana bari muri icyo kigo cy’ umutaliyani bajyanywe mu Butaliyani.

Harindintwari ati Nari mfite abana barenga 100 ariko icyo gihe batwaye abagera kuri 53. Jenoside irangiye nibwo naje kwegera Leonard mubwira ko umwana we bamujyanye mu Butaliyani, mubwira n’uwo bajyanye”.

Abana bagiye mu Butaliyani bari kumwe n’umubikira w’umunyarwanda witwa Mukagatana Cecile, wagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Sebarinda yashakishije umwana we

Kuva icyo gihe Sebarinda yatangiye gushaka umwana we ariko acika intege. Nibwo yabwiye umwana we Twizeyimana Vincent maze akomeza kumushakisha.
Twizeyimana ahamya ko mbere bibazaga niba mushikiwe yarapfuye cyangwa akiriho bikabayobera. Muri 2006 ngo nibwo yatangiye kumushakisha hirya no hino no kuri murandasi, yifashishije amafoto bari bafite maze muri 2010 aza kubona “e-mail” ye.

Agira ati “Naramwandikiye ambwira ko bidashoboka, cyokora ansaba amafoto y’abo twarokokanye barimo papa, mushiki wanjye na mukuru wanjye ndamwihorera, mbona ko atarabyumva.”

Akomeza avuga ko muri Mata 2017 mushiki we yongeye kumwandikira. Ati “Yanyandikiye ambwira ko akeneye kumenya inkomoko ye. Turabyemeranwa.”
Twizeyimana avuga ko bamaze kubyemeranwa bashatse uburyo bapima ibizamini by’uturemangingo (DNA) twa se n’utw’uwo mushiki we kugira ngo barebe ko bafitanye isano.

Ibyo bizamini byapimiwe mu Bwongereza maze basanga neza Sebarinda ariwe se wa Jeannette Chiapello.

Twizeyimana avuga ko bimwe mu byamugoye cyane ari ukumenya amazina yandi ya mushiki we kuko ayo yitwaga yahindutse.

Jeannette uvuga ururimi rw’igitaliyani, bagasemura ibyo avuze kuko nta Kinyarwanda azi. Yavuze ko byamukomereye cyane kuko atemeraga ibyo musaza we yamubwiraga.

Agira ati “Umuryango wanjye wo mu Rwanda igihe wanshakaga sinabyiyumvishije ahubwo nashatse abantu bangira inama zo kubyumva barimo umugabo wanjye.”

Akomeza avuga ko yishimiye kubona umuryango we wo mu Rwanda nyuma y’imyaka 23.

Kwakira Jeannette mu muryango byari ibirori bimeze nk’ubukwe kuko byitabiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bo muri Ntarama no hafi yaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa