skol
fortebet

Kwanga ivangura n’ amacakubiri bigomba guhera ku buyobozi- Senateri Makuza

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’ impanuka ahubwo yateguwe n’ ubuyobozi bubi, avuga ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi beza nk’ abanze kwifatanya n’ ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside iba itarabayeho yongeraho ko ubuyobozi aribwo bugomba gufata iya mbere mu kwanga ivangura n’ amacakubiri ahubwo bugashyira imbere ubumwe

Sponsored Ad

Bernard Makuza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro, ahashyinguye abazize Jenoside barenga 14 000 n’abanyapolitiki 12.

Yagize ati “Kwibuka by’ukuri abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso ni ukubafataho urugero twese nk’Abanyarwanda, nk’abanyepolitiki cyangwa se abayobozi mu nzego zitandukanye. Kwanga ivangura byagaragaye kuri aba banyapolitiki tubisanga no mu bindi byiciro by’Abanyarwanda abakuru n’abato.”

Yavuze ko mu kubohora igihugu habayeho ingero nyinshi z’abantu bitanze, kuva ku bato kugeza ku bakuru, abagore n’abagabo, ariko yemeza ko inshingano nkuru zo kwanga ivangura zigomba guhera mu bayobozi.

Senateri Makuza yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka kuko yateguwe kandi igashoboka kubera politiki n’ubuyobozi bubi, yemeza ko abashaka kubigoragoza babivuga ukundi, ukuri kutazahwema kubereka ko guca mu ziko ntigushye.

Yashimangiye ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi bafite ibitekerezo byo kurwanya ivangura n’amacakubiri nkuko abibukwa uyu munsi bari bameze, Jenoside itari bushoboke.

Yagize ati “Iyo abanyapolitiki nk’aba baba benshi, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiba yarabayeho cyangwa se ngo ibe yaragize ubukana ku rwego yakozwemo igahitana abarenga miliyoni.”

Ati “Tugomba kuzirikana ko kwanga ivangura n’amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bigomba guhera ku buyobozi n’abayobozi.”

Abanyapolitiki 12 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero. Bose bazize ko barwanyije bivuye inyuma ivangura rya politiki yavanguraga Abanyarwanda kuva mbere ya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa