skol
fortebet

Kwibuka 23: Umusirikare wo muri Senegal Perezida Kagame yakomojeho, yarokoye abatutsi barenga 600

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye abanyamahanga by’umwihariko bo muri Afurika, bifatanyije n’u Rwanda mu bihe bikomeye. Yashimiye kandi by’umwihariko ingabo zo muri Afurika zarokoye benshi muri Jenoside, ari nabwo yagarukaga kuri Captain Mbaye Diagne.
Captain Mbaye Diagne, ni umwe mu basirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba akomoka muri Senegal ariko akaba yari mu basirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro icyo gihe bari boherejwe mu Rwanda n’Umuryango (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye abanyamahanga by’umwihariko bo muri Afurika, bifatanyije n’u Rwanda mu bihe bikomeye. Yashimiye kandi by’umwihariko ingabo zo muri Afurika zarokoye benshi muri Jenoside, ari nabwo yagarukaga kuri Captain Mbaye Diagne.

Captain Mbaye Diagne, ni umwe mu basirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba akomoka muri Senegal ariko akaba yari mu basirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro icyo gihe bari boherejwe mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame ati: "Ingabo zo muri Afurika, zari zaje kubungabunga amahoro, zasigaye hano ubwo iz’ahandi zagiye, zishobora kurokora benshi. Umwe muri bo ni Umukapiteni wo muri Senegal, witwa Mbaye Diagne, wahasize ubuzima. Ni umwe mu bo twubaha mu ntwari zacu."

Captain Mbaye Diagne, bivugwa ko yabashije kurokora Abanyarwanda bari hagati ya 600 n’1.000, uku gushaka kwitangira Abanyarwanda bikaba byaragiye bituma ashyirwaho igitutu cyane n’abicanyi batamushiraga amakenga, kugeza ubwo yaje kwicwa n’igisasu cyamuhitanye mu gitondo cya tariki 31 Gicurasi 1994, nyuma yo kukinyuraho aho cyari giteze, icyo gihe akaba yari mu modoka ye wenyine.

Ubutwari bwamuranze bwatumye yambikwa umudari atakiriho. Umudari w’uyu musirikare wabaye intwari, watanzwe n’uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, akaba yarawushyikirije umupfakazi wa nyakwigendera ndetse n’abana yasize. Ubutwari bwe nabwo bwabaye ishema kuri uyu muryango we.

Abakoranye na Captain Diagne, bavuga ko yari umusirikare w’intwari, kuburyo iyo haboneka benshi nka we, Jenoside itari gukoranwa ubukana nk’ubwo yakoranywe kugeza aho abasaga miliyoni bicwa mu mezi atatu.

Iri shimwe uyu musirikare yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, ryatanzwe nyuma y’aho na Leta y’u Rwanda yari yamushimiye ubutwari yagize akitangira Abanyarwanda, muri uwo muhango nabwo umugore yasize akaba ari we washyikirijwe iryo shimwe ryatanzwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2010 ubwo hashimirwaga Abarinzi b’igihango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa