skol
fortebet

#Kwibuka25: Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro bibutse abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa SENA, Hon. Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro batandukanye basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,bashyize indabo ku mva zishyinguwemo abanyapolitiki n’abandi banyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Mata 2019,nibwo hasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,aho abanyacyubahiro barimo Hon. Bernard Makuza bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abari abayobozi b’ishyaka rya PL barimo Landouard Ndasingwa, Kabageni Venatie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare na Aloys Niyoyita, ni bamwe mu banyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero.

Bazize ibitekerezo byabo bitahuzaga n’ibya leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero hashyinguye ibihumbi bisaga14,000 by’abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo.

Dore amazina yabanyapolitiki bashyiguwe ku Rwibutso rwa Rebero:

Landouard Ndasingwa (PL),

Charles Kayiranga (PL),

Jean de la Croix Rutaremara (PL),

Augustin Rwayitare (PL),

Aloys Niyoyita (PL),

Venantie Kabageni (PL),

Andre Kameya (PL),

Frederic Nzamurambaho (PSD),

Felicien Ngango (PSD),

Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD),

Faustin Rucogoza (MDR),

Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.





Ibitekerezo

  • Ariko tujye twibuka ko Genocide yateguwe n’Abayobozi mu nzego zose.Ni abayobozi bishe abandi bayobozi.Igitangaje nuko hafi ya bose bitwaga Abakristu kandi muli 1994,abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose bakoze genocide,bitwa abakristu.Iyi ni Echec/Failure y’amadini.Iyo koko baza kuba abakristu nyakuri,nta genocide yali kuba.Mu byukuri,muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Niba isi yali ituwe n’abakristu gusa,yaba paradizo.Niyo mpamvu kugirango isi ibe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose babi isigaze abeza gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa