skol
fortebet

#Kwibuka25:Ubuhamya bw’ubuzima busharira Munyeshoza yanyuzemo afite imyaka 16 aho yafungiwe mu buvumo nyuma akaza kwerekeza mu gisirikare cy’Inkotanyi

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Munyanshoza benshi bamuzi nka Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi agace yavukiyemo kuwa 25 Nzeri 1975, ahitwa i Kimbogo ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba.

Sponsored Ad

Munyanshoza Dieudonné, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanafashe iya mbere mu kuririmba indirimbo zomora ibikomere abarokotse ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni.

Umuryango we na benshi mu bavandimwe be biciwe muri Jenoside yabereye ku musozi wa Mibirizi ahaguye abatutsi babarirwa mu bihumbi. Icyo gihe, we yari ku rugamba rwo guhagarika ubu bwicanyi mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Yavuye i Mibirizi mu 1991, icyo gihe ni nabwo yafungiwe muri Gereza ya Gitarama mu gihe cy’amezi atandatu ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi. Yafunzwe afite imyaka 16, akirekurwa yahise ajya mu gisirikare.

Munyanshoza Dieudonné avuga ko igitekerezo cyo gukora ‘Mibirizi’, indirimbo ye yamenywe na benshi yakigize ubwo yahasuraga mu 1995 Jenoside imaze guhagarikwa, agasanga hasigaye amatongo n’imfubyi bitandukanye n’uburyo mbere hari heza. Yari yaragiye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu 1993.

Munyanshoza avuga ko yafunzwe mu byitso muri Gereza ya Gitarama nubwo ari Umunya-Cyangugu, akumva ko byatewe n’uburyo ahandi hari huzuye, basanga ho hasigaye ‘Cave’ yo Munsi bivugwa ko yanafungiwemo Gitera kera.

Ati “Harimo kasho nyinshi ariko kamwe kagenewe gufungirwamo umuntu umwe ariko twe twagafungirwagamo turi abantu nka 12. Twahabaye amezi atandatu tutinyagambura, iyo bazanaga ibiryo cyangwa wenda tugiye gukaraba mu maso nibwo wagiraga amahirwe ukarambura amaguru. Aho abenshi ni ubwo buzima twabayemo.”

“Ndibuka ko tujyamo twasanzemo ibintu by’ibitagangurirwa… Reba ahantu hadaheruka abantu, kumara amezi atandatu uri ku isima gusa. Hari imishyikirano yabaye, Inkotanyi zisaba ko abantu bafungurwa, abitwaga ibyitso babafunguye muri rusange hose, nibuka ko haje ama-bus ajyana abantu aho baturutse.”

Munyanshoza icyo gihe ngo yamaze iminsi yindi itatu afunzwe wenyine mu bo bitaga ibyitso ariko abandi bafunzwe hejuru ya ‘cave’ bakamwibazaho uko we yasigayemo wenyine na we atazi uko byagenze. Bamusohoyemo ku bugorobye ngo yibaza uko azagera i Cyangugu. Yari afite amafaranga 150.

Mu gusohoka ngo yagiye ahantu hari ‘restaurant’ ngo agure icyayi yumve uko isukari atari aherutse imeze. Yari afite ikibari cyo kujya i Cyangugu gusa ariko afata inzira ijya i Kigali yurira imodoka yabonye imwegeza imbere. Yageze ku Kamonyi ibirenge byabyimbye, abantu baramuzitira amaze kwerekana icyangombwa yari yahawe, abasirikare bamuhata ibibazo mu muferege abakizwa na lifuti bari babonye. Yaraye mu ishyamba icyo gihe.

Yanyuze kuri bariyeri ya Nyabarongo abifashijwemo n’uwitwaga ‘Mitwe ibiri’ bari baziranye iwabo, ageze i Kigali abaza aho mukuru we yari atuye ajyayo. Yagiye mu gisirikare avuye i Kigali, yabanje gukora muri Roi Faysal.

Munyanshoza avuga ko ubuhanzi bwe bwatangiye akiri umwana muto cyane, ngo yakundaga kuririmba indirimbo zose ziri kuri radiyo. Bikomerera cyane mu gisirikare ubwo babaga bari muri ‘morale’ niho yabitangiriye.

Ati “Ariko noneho indirimbo nakoze ya mbere yitwaga ‘Urukundo ruzira icyasha’ ivuga ku basirikare baguye ku rugamba, n’ubu ijya icaho [kuri radiyo], ariko iya mbere nasohoye ikoze ni iyi yitwa ‘Mibirizi’, ikurikirwa n’iyitwa ‘Umunsi wandutiye indi’, ‘Umwari’ n’iyo ngiyo ya mbere.”

Avuga ko yabanje kuririmba agasozi k’iwabo ka Mibirizi, ngo byamuteye umwete wo gukora indirimbo ku tundi dusozi nk’iyitwa ‘Imfura zo ku Mugote’, ‘Nyanza ya Butare’, ‘Twarabakundaga’ zose zasohokeye rimwe.

Mibirizi afite ubuhamya bukomeye bw’abantu bamusuye bakamuha inka bati “Uzi ko wazuye ababyeyi bacu!”. Yifashishije amashusho yahawe n’inshuti ze zirimo n’umuzungu wari warafashe ubukwe bwo ku Mugote.

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25, Munyanshoza afite indirimbo nshya yitegura gusohora zirimo iyitwa ’Iwacu Heza’ na ’Kwiyubaka Birakubera’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa