skol
fortebet

#Kwibuka25: Umusore wabwiye Perezida wa IBUKA mu kagari amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ari gushakwa na RIB

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, ruri gushakisha umusore uherutse kubwira umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’akagari ngo ‘N’ inyange zirapfa kanswe …”.

Sponsored Ad

Ubwo haburaga amasaha make ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo Perezida wa Ibuka ku rwego rw’ Akagari witwa Drocella yabwiwe ayo magambo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rukoma byabereyemo witwa Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko byabaye saa saba z’ ijoro.

Ngo uyu Drocella yari agiye kureba umugabo we mu kabari saa saba z’ ijoro, agezeyo abaza nyir’ akabari(umusore w’ imyaka 23) impamvu yatinze gufunga akabari kandi mu gitondo Abanyarwanda baratangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi aho kumva ibyo Perezida wa Ibuka amubaza ngo uwo musore yaramusubije ati ‘N’ Inyange zirapfa kanswe…’.

Drocella yahise abwira ubuyobozi bw’ Umurenge ibimubayeho, ubuyobozi bw’ Umurenge bumesha abakozi ba RIB bageze kuri ako kabari basanga uwo musore w’ imyaka 23 yatorotse.

GItifu Nkurunziza ati “N’ ubu ntabwo araboneka, Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha ruracyamushakisha”.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi avuga ko kuva Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira hamaze kugaragara ibirego 3 by’ ingengabitekerezo no gupfabya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uretse ikirego cy’uyu musore wabwiye umuyobozi wa Ibuka ngo ‘N’ inyange zirapfa kanswe’, ikindi n’ icy’ umukecuru wo mu murenge wa Nyamiyaga wahohotewe habura amasaha make ngo icyunamo gitangire. Icya gatatu n’ icyo mu murenge wa Kayumbu ahitwa Mayange ubuyobozi bugikurikirana.

Ibitekerezo

  • Nkuko Ibyakozwe 17:26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa