skol
fortebet

Kwibwira ko kuba wanga Kagame wamuhindura ugashyiraho uwo ushaka ntibishoboka-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Ubwo yasozaga inama ya Africa CEO Forum,nyakubahwa perezida Kagame yabwiye abari bayitabiriye ko Afrika igomba guharanira guhora ikora neza ndetse igafatanya muri byose ndetse aboneraho guha ubutumwa abamwanga ko uretse abanyarwanda bamushyize ku butegetsi nta muntu wundi wabumukuraho.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kuba hari abamwanga ndetse batekereza ko bamuhirika bagashyiraho undi bibeshya, kuko yashyizwe ku butegetsi n’abanyarwanda ari nabo bafite ububasha bwo kumukuraho.

Yagize ati “Niba utekereza ko udakunda Kagame cyangwa u Rwanda kubera ko wumva ko ibizaba ku Rwanda uzabigiramo uruhare,uko ubibona n’ibyemezo byawe ni politiki mbi.Wanyanga, wankunda,Perezida Kagame ari hano nka perezida w’u Rwanda,bireba Abanyarwanda.Niba bashaka Kagame bazagumana nawe,nibaba batamushaka bazamukuraho.Kwibwira ko kuba wanga Kagame uzamuhindura ugashyiraho uwo ushatse,ntibishoboka.”

Perezida Kagame yashimiye Tshisekedi umaze iminsi 2 mu Rwanda mu nama ya Africa CEO Forum,ndetse avuga ko iki atari igihe cyo gutungana intoki nk’Abanyafurika ahubwo ari igihe cyo kwicara hamwe bagakemura ibibazo.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abaturage b’u Rwanda na RDC buzazana impinduka ndetse buteze imbere abaturage.

Ku byerekeye umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe nabi,Kagame yavuze ko igihe kubana nk’ abavandimwe n’ inshuti byanze ikiruta u Rwanda na Uganda byafata umwanzuro wo kurekana, umwe agaha undi amahoro bakareka guterana amagambo.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibihugu byombi bizahora ari ibituranyi ndetse n’abayobozi bazasimburwa n’abandi aboneraho gusaba ko amakimbirane yahagarara.

Ibitekerezo

  • Habyarimana se abamwangaga ntibamuhinduye? tujye tumenya kwicisha bugufi kuko bucya bwitwejo.Nta muntu numwe wigitangaza kurusha abandi hano kwisi ya rurema.

    Jya ubabwiza ukuri Mubyeyi! Abanyarwanda tuzi neza ko udukunda kndi natwe turagukunda uri n’ Umunyampuhwe kubazikeneye.

    yewe ubonye ibyugereranya koko subwo habyara umushyira mucyiciro kimwe na kagame?ibyo ninko kugereranya urushishi nintare.kagame yaretse abishe ubu nabaturanyi ariko habyara aba yaramazeho abatutsi iyo adapfa

    fofo we tutanavuze Habyarimana vuga Kayibanda cyangwa uvuge umwami Rudahigwa kuko nta matora yabagaho nabandi, niryari wabonye abanyarwanda mugihe bakiboshywe batarakomeye amashyi ubategeka? Habyarimana ntiyatorwaga 99-97% Atowe n’abanyarwanda? Ubu ntidutora Kagame 97-98% ubisobanura gute? Tujye twemera ubundi ubuzima bukomeze two guta umwanya mu mpaka zidafite icyo zivuze ubu.

    Havyarimana abamwanka abamwanka baramuhinduye. Kandi ntibamuhinduye gusa baramwishe. Na Kadafi yarahinduwe ariko si uguhindurwa gusa baramwishe. Havyariamana yishwe n’abanyarwanda, Kadafi yicwa n’abanyamahanga. Vyose birashoboka. Ingorane n’uko dufata ibivuzwe n’umuntu ngo n’uko afise igihagarararo mu gihugu tukabifata nk’uko bivuzwe n’Imana kandi bimaze kugaragara ko ivyo yavuze bitajanye n’ukuri. Umuntu yitwa Mobutu yavuga ibirenze ivyo ariko abakongomani n’abanyarwanda nibo bazi uko vyagenze. Vyose birashoboka kandi bibaho. Twitonde!!!!!!

    Imana yaturemye itubuza "kwangana",ndetse idusaba "gukunda abanzi bacu" nkuko Yesu yabivuze muli Matayo 5:44.Niko umukristu nyakuri akora.Abantu bumviye Imana bagakora ibyo bible idusaba,ibi byose byavaho: Inzangano,Intambara,Ubwicanyi,Ruswa,Kwiba,Kubeshya,amanyanga,etc...Niyo mpamvu Abakristu nyakuri bagerageza kubyirinda,ndetse ntibivange no mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Yesu yasize abitubujije.Ni nayo mpamvu birinda kujya muli politike,kubera ko nayo ituma abantu bangana,barwana,babeshyana,bakora amanyanga,etc...Urugero,nubwo president wa Burundi yiyita umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa