skol
fortebet

Kwizera washakanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yakatiwe n’urukiko[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa 30 Kanama 2019 Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahanishije igifungo k’imyaka 10 muri gereza, KWIZERA Evariste umusore ukiri muto washakanye n’umugore umuruta cyane witwa Mukaperezida.

Sponsored Ad

KWIZERA Evariste yavutse mu 1998, ni uwo mu Mudugudu w’Umunini, Akagari ka Ruhimbi, Umurenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, ntiyari yarigeze ukurikiranwa bizwi n’Inkiko, aregwa icyaha cyo Gusambanya umwana.

Iki cyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

KWIZERA Evariste aregwa icyaha cyo gusambanya umwana, bivugwa ko cyabaye ku wa 03/04/2019 na mbere yaho akaba yaramusambanyije, nk’uko urukiko rubivuga anamutera inda.

Ikizamini cya ADN (Acide Désoxyribo Nucléique) cyagaragaje ko inda yakuwemo n’uriya mwana urukiko rwise IK kubera umutekano bigaragara ko ifitanye isano na KWIZERA Evariste ku kigereranyo cya 99.9999%.

KWIZERA Evariste aregwa icyo cyaha hashingiwe ku kuba akemera akagisabira imbabazi.

Ashinjwa na IK na GWIZIMPUNDU Alice, raporo ya muganga ikagaragaza ko IK yari afite inda y’ibyumweru 12 n’iminsi itatu, ikemezo cy’amavuko kikagaragaza ko IK yavutse ku wa 24/02/2004.

Raporo ya Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko inda yakuwemo na IK ari iya KWIZERA Evariste, Ubushinjacyaha bukagendera ku kuba IK atari yujuje imyaka y’ubukure, no kuba Kwizera yemera icyaha, bukamusabira igifungo k’imyaka 25.

Ubushinjacyaha buvuga ko K WIZERA Evariste aregwa icyaha cyo gusambanya umwana IK ufite imyaka 15 y’amvuko akamutera inda, ko uwo mwana yabaga iwe mu rugo, nyina akaba yaramenye ko atwite ku itariki ya 23/05/2019 ubwo yamubwiraga ko adaheruka kubona imihango, akamubwira ko ari KWIZERA Evariste wamusambanyije inshuro nyinshi, ndetse ko yabitangiye tariki ya 03/04/2019.

KWIZERA Evariste ngo yabanje guhakana icyaha, ariko aho hakorewe ikizamini cya ADN (Acide DésoxyriboNucléique) arakemera, IK amushinja ko yamusambayije inshuro nyinshi akamutera inda umugore we adahari, ngo yamuhaga Frw 5000.

KWIZERA Evariste yiregura avuga ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha ariko byagenze ko yasambanyije IK inshuro enye (4) akamutera inda, akabisabira imbabazi.

Me TWAGIRAMUNGU Ernest umwunganira avuga ko yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho, ko bikwiye gufatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha.

URUKIKO UKO RUBIBONA

Urukiko rugendeye ku bivugwa mu itegeko ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18, ku bw’ibyo KWIZERA Evariste wasambanyije IK akamutera inda, yakoze igikorwa cyo guhuza igitsina ke n’icy’umwana uri hejuru y’imyaka cumi n’ine (14) y’amvuko ariko utarageza ku myaka cumi n’umunai (18) y’amavuko y’ubukure.

Ku bushake bwo gukora icyaha, Urukiko rusanga KWIZERA Evariste kuba yarasambanyije umwana yakoze igikorwa kibujijwe n’itegeko, akaba ataragize ubushake bwo gushaka kubanza kumenya ko IK afite imyaka y’ubukure.

Urukiko rurasanga ibimenyetso bimaze gusesengurwa byemeza mu buryo budashidikanywa ko KWIZERA Evariste ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Rwemeje ko KWIZERA Evariste ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana IK. Rumuhanishije igifungo K’imyaka 10.

Ruvuze ko KWIZERA Evariste asonewe amagarama y’urubanza kubera ko afunze, akaba ahererejwe ku isanduku ya Leta.

Ibitekerezo

  • Uwahana abantu basambana ku isi,hafungwa hundreds of millions.Nubwo bikorwa n’abantu bangana gutyo,bitera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa