addresiya
startimes

Kwizera wamamaye kubera gushyingiranwa na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 4284

Umugabo witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 uheruka gushyingiranwa na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko I Rwamagana, yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha kubera ibimenyetso bishya byabonetse bimuhamya icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure yari yahamijwe mu minsi yashize.



Kwizera waherukaga gufungwa akekwaho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15 bikarangira afunguwe kubera ibimenyetso bitari bihagije yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’aho inzego z’ubugenzacyaha zibonye ibimenyetso bishya.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye abanyamakuru ko amakuru yo kongera gutabwa muri yombi kwa Kwizera ariyo ndetse icyaha yari akurikiranyweho n’ubu aricyo agikurikiranyweho nyuma yo kuvumbura ibimenyetso bishya.

Kuwa 31 Mutarama 2019 nibwo Kwizera na Mukaperezida basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, mu bukwe bwatumye benshi bacika ururondogoro cyane ko uyu mugabo arushwa imyaka 27 n’umugore ndetse mu muhango wo gusezerana umukobwa wa Mukaperezida yabanje guteza akavuyo kubera imitungo.

Mu minsi ishize Kwizera yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko atigeze asambanya uyu mukobwa nkuko yabishinjwe gusa ngo ari akagambane k’abo mu muryango wa Mukaperezida batishimiye umubano wabo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 1985 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 659 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 19223 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1011 0

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1813 0

Rwanda:Ibihano bihanishwa uwagejeje saa mbili z’ijoro ari mu...

Nyuma yuko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Gicurasi amategeko ya...
7 May 2020 Yasuwe: 8037 0