skol
fortebet

Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gufasha abanyarwanda bahungabanyijwe n’ingamba zikarishye zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus aho yashimangiye ko nubwo zitoroshye ariko ziri gutanga umusaruro mwiza.

Sponsored Ad

Mu ijambo perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ku byerekeye icyorezo cya COVID -19,yashimangiye ko mu rwego rwo kurwanya ko iki cyorezo cyarushaho gukwirakwira mu Rwanda,Leta yafashe ingamba zitoroshye kandi n’izindi zizafatwa ariko ubuzima bw’abanyarwanda bube bwiza.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abanyarwanda bose kubera uko bitwaye iki cyorezo kikimara kugera mu Rwanda ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuzima.

Yagize ati “Ndabashimira ubufatanye,ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana.Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza.Bakora amanywa n’ijoro,bagerageza gukumira ubwandu bushya,bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 54 ariko bazakomeza kwiyongera kubera ko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwaye iyo ndwara kugira ngo bapimwe badakomeza kuyikwirakwiza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika ingendo z’indege no guhagarika urujya n’uruza ku mipaka bituma hagabanuka ubwandu bushya ndetse anaboneraho gutangaza ko ingamba zafashwe imbere mu gihugu zigamije kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Perezida Kagame yavuze ko Coronavirus yandura mu buryo bwihuse kandi butarasobanuka neza ariyo mpamvu abanyarwanda bagomba kumvira ingamba zafashwe zirimo kuguma mu rugo.

Yagize ati “Niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gukurikiza aya mabwiriza yashyizweho na Leta,tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu, cye guhitana abantu benshi.”

Perezida Kagame yavuze ko izi ngamba zo kuguma mu rugo,gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi igihe usohotseno mu rugo,Gukaraba intoki neza kandi kenshi.Kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje by’uburwayi zizatuma iyi ndwara irangira vuba.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibi bihe bitoroshye ndetse byahungabinyije imibereho y’abanyarwanda ariko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uburyo bwo gufasha abababaye bwihute.

Ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa,hasigaye kubyihutisha.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere n’abo ku isi kugira ngo bakomeze kurwanya iki cyorezo.

Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom, n’umuherwe Jack Ma na foundation ku nkunga ikomeye y’ibikoresho byifashishwa mu gupima iki cyorezo bahaye u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bishyize hamwe bivana mu bibazo bitandukanye ndetse nibakomeza ubufatanye nta kabuza iki cyorezo bazagitsinda ubundi bagasubira mu buzima busanzwe vuba kidaciye igikuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa