skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yazanye uburyo bushya bwo gufasha ababyeyi kuboneza urubyaro nyuma yo gukomwa mu nkokora na Kiriziya Gatolika

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangije uburyo bushya bwo kubaka amavuriro mato hafi y’abaturage kugira ngo abafashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro batahabwaga mu mavuriro yiganjemo ayubatswe na kiriziya Gatolika.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yafunguye ku mugaragaro amavuriro y’Ibanze [Health Posts] ane mu Karere ka Gisagara kuwa 27 Kamena 2019 ndetse ngo Leta igiye kuyafungura hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurushaho gufasha abantu kuboneza urubyaro.

Mu minsi ishize nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, yasabye yasabye Abasenateri n’Abadepite kugirana ibiganiro na Kiriziya Gaturika kugira ngo ihindure imyumvire yayo yo kubuza amwe mu mavuriro agengwa na yo, gutanga serivisi zimwe zo kuboneza urubyaro kandi zarashyizweho na Leta.

Kiriziya Gatolika mu Rwanda yakomeje kunamba ku cyemezo yafashe muri Kanama 2016, cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro zirimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iteganya ko nibura Akagari kose ko mu Rwanda kazaba gafite Ivuriro ry’Ibanze [Health Post], mu 2024. Kugeza ubu akarere ka Gisagara gafite amavuriro yo kuri uru rwego 31, bivuze ko buri Kagari kamaze kugira ivuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa