skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yikomye abagumura abaturage batuye mu Manegeka

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi hari ibikorwa byo gusenyera abantu batuye mu bishanga no mu manegeka,Leta y’u Rwanda iravuga ko yikomye abantu bamwe bakomeza kugumura abaturage babyitirira ibibazo bya politiki.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko muri iyi gahunda yo gushakira aba baturage aho baba Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo babone aho baba hakwiriye ubuzima bwabo atari mu manegeka.Yagize ati”twagerageje kubashakira amafaranga yo gukodesha aho baba bari ndetse n’abatarabashije kubona aho bakodesha tubashakira aho baba bacumbitse mu mashuri n’ahandi bishoboka”.

Minisitiri Shyaka ariko avuga ko hari abandi bantu ngo baturuka inyuma bakajya kubeshya abaturage ko ari akarengane Leta ibakorera. Yagize ati “hari abatubura inyuma bakava aho bacumbitse bagasubira ku gasozi kugira ngo bahabwe andi mafaranga ,ariko hari n’abatifite ababashuka bagasubirayo kugira ngo ababifitemo inyungu babafotore babone ibyo batangaza kuri za youtube ko mu Rwanda ibintu byacitse “.

Minisitiri Shyaka ati “bene abo turabazi kandi turabazi ko hari n’amafaranga bahabwa gusa abantu nkaho turabamagana ndetse nibinaba ngombwa tuzaniyambaza amategeko kugira ngo aturengere” .Kuva ibi bikorwa byo gusenyera abubatse mu bishanga byatangira mu byumweru bibiri bishize,si ubwa mbere ubutegetsi bw’u Rwanda bwumvikana bwiyama abo buvuga ko bwabigize impamvu za Politiki.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17 Perezida Kagame nawe yabigarutseho aho yagaragaje ko hari abatangiye kubigira impamvu za Politiki kandi ntaho bihuriye.

Ishyaka Dalfa ritaremerwa mu Rwanda ariko rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko ibiri gukorwa bigaragaza ko nta genamigambi rihamye ry’imiturire rihari aribyo nyirabayazana wabyo rigasaba ko bihagarikwa cyangwa bigakorwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu itangazo ryasohoye mu minsi ishize rigira riti; “ibiri gukorwa uyu munsi mu gusenyera abaturage mu buryo bubahutaza ni uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa